APR FC yakiriye rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara w’imyaka 25 wageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 23 Mutarama 2025.
Ouattara wari umaze gutandukana na JS Kabylie yo muri Algeria yavuze ko yishimiye kwinjira muri APR FC avuga ko ari ikipe ifite umushinga mwiza wamusabye kuyijyamo.
Ati: “Imana n’imfasha nzatanga byinshi birenzeho kugira ngo iyi kipe igere ku byo yifuza. Ndi kumwe n’abakinnyi bagenzi banjye n’abayobozi b’ikipe, nizeye ko tuzatsinda byinshi.”
Uyu mukinnyi afite ubunararibonye bukomeye mu mikino mpuzamahanga, aho yatwaranye na RS Berkane yo muri Maroc ibikombe bitatu birimo CAF Confederations Cup na Throne Cup ebyiri.
Ni rutahizamu wa gatatu APR FC isinyishije muri uyu mwaka nyuma y’Abanya-Uganda babiri, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, bakina basatira banyuze mu mpande.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 31 inyuma ya Rayon Sports FC iyoboye n’amanota 36.


