Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Joackiam Ojera, yatangaje ko yigeze kugorwa cyane na myugariro Omborenga Fitina wa APR FC yifuza kongera guhura na we.
Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu rutahizamu Rayon Sports iheruka gutizwa na URA FC yo muri Uganda yaraye ageze i Kigali.
Uyu musore usanzwe anakinira ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’, yabwiye itangazamakuru ko muri 2021 yagowe cyane na Omborenga Fitina ubwo Amavubi y’u Rwanda yagwaga miswi n’Imisambi ya Uganda 0-0.
Hari mu mukino wa CHAN 2020 amakipe yombi yari yahuriyemo i Limbé mu gihugu cya Caméroun.
Ojera yagize ati: “Ndibuka nimero 2 wari umfashe mu ikipe y’igihugu muri CHAN, umusore muremure ntabwo nibuka izina rye neza. Nakunze uburyo akina, nakwishimira kongera guhura na we tugahangana.”
Nta gihindutse Ojera na Omborenga bazongera guhurira mu kibuga ku wa 12 Gashyantare, ubwo APR FC izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.



One Response
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yahishuye umukinnyi wa APR FC wigeze kumubiza icyuha
Aha murabeshya ntabwo yavugaga Fitina Omborenga ahubwoni Mangwende yavugaga niwe wabaga wambaye numero 2 ariko akina kuri 3.None se ko uwo mukinnyi akina kuri 7 urabona yahurira he nukina kuri 2
.