Rutahizamu w’umunye-Congo (DRC) Cedric Lisele wahoze akinira Gasogi United akaza gutandukana nayo bitameze neza yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya TP Mazembe i Lubumbashi.
Uyu rutahizamu yagaragaye mu myitozo yo muri iki cyumweru ndetse bikekwa ko yaba yamaze kuyisinyira.
Goma Sportif itangaza ko ubuyobozi bwa TP Mazembe nta mwanzuro bwari bwafata kuri uyu mugabo bityo ko hatakwemezwa niba ari umukinnyi wayo.
Kugeza ubu Cedric Lisele ari gukora imyitozo bisanzwe muri iyi kipe y’umuherwe Moise Katumbi mu gihe ategereje ko yahabwa amasezerano.
Ku wa 29 Gashyantare 2024 nibwo byatangajwe ko uyu munye-Congo ukina asatira izamu, Cédric Lisele Lisombo, yasheshe amasezerano yari afite muri Gasogi United.
Icyo gihe yashinje Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) gushyira igitutu cyinshi ku banyamahanga by’umwihariko Abanye-Congo kandi ko adahemba neza.
Ati “Ikipe idushyiraho igitutu cyinshi kandi ntitwiteho uko bikwiriye nk’abanyamahanga. Perezida kandi ntiyishyura neza.”
Ku rundi ruhande, uyu mukinnyi yabwiye ikinyamakuru Kis24 cy’iwabo ko ubwo Luvumbu Héritier yatandukanaga na Rayon Sports kubera kuvanga siporo na politiki, KNC yatangiye guhoza ku nkeke abakinnyi b’Abanye-Congo.
Ati “Umuyobozi w’ikipe afite Radio. Yarwanyije HĂ©ritier Luvumbu kugeza aho atuma agenda. Kuva icyo gihe, yarakariye cyane Abanye-Congo bose baba mu ikipe.”
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] ku wa 29 Gashyantare, Gasogi United yemeje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi, igira iti “Warakoze Lisere Cedric Lisombo.”
Bivugwa ko uyu rutahizamu yisabiye gusesa amasezerano ye muri Gasogi United nyuma yo gushwana na KNC uyobora iyi kipe.


