Rutaremara yemeza ko Joseph Kabila ari we ntandaro y’umutekano muke muri Kivu zombi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Tito Rutaremera yemeza ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ari we wasenye intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ziri mu burasirazuba bw’igihugu.

Nyuma yo gusobanura uko ingabo z’u Rwanda zatsinze iza RDC, Angola, Namibia, Zimbabwe na Chad zashakaga gufata Kigali, Rutaremara avuga ko Laurent Kabila yajyanye i Kinshasa abari abasirikare b’u Rwanda, Ex-FAR hamwe n’Interahamwe zifatanyaga nabo.

Soma inkuru y’uru rugamba rwabanje https://bwiza.com/?Rutaremara-yasobanuye-uko-RDF-yatsinze-ingabo-z-ibihugu-5-byashakaga-gufata

Nyuma gato, Laurent Kabila wayoboraga RDC yishwe n’ingabo zamurindaga, Zimbabwe, Namibia na Angola bemeza ko umuhungu we Joseph Kabila ari we umusimbura, birubahirizwa.

Joseph Kabila amaze kujya ku butegetsi bw’inzibacyuho, ngo yahise yemera imishyikirano na RCD ya Azarias Ruberwa na MLC ya Jean-Pierre Bemba, imitwe yarwanyaga ubutegetsi bwa se, amasezerano asinyirwa muri Afurika y’Epfo.

Muri iyi mishyikirano, Ruberwa na Bemba bemejwe ko baba ba Visi Perezida ndetse ingabo za Leta n’izabo zibumbira hamwe, ziba iz’igihugu.

Ariko ngo Kabila yasanze mu ngabo za Leta harimo ba Ex-FAR n’Interahamwe, azishyira hamwe, aziha ibikoresho, azohereza mu burasirazuba bwa RDC, anazisezeranya kuzazifasha gufata ubutegetsi bwa Kigali.

Rutaremara avuga ko nyuma yo kubona ibibaye, u Rwanda rutasubije ingabo muri RDC, ahubwo rwafashe icyemezo cyo kurinda imipaka yarwo.

Avuga kandi ko Ex-FAR n’Interahamwe ubwo zageraga mu burasirazuba (muri Kivu zombi), zaricaga zigakiza, bituma havuka indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka muri RDC yari ifite umugambi wo kwirwanaho.

Mu ncamake, Rutaremara yabivuze ati: “Joseph Kabila niwe wasenye Kivu ya ruguru niyepfo nyuma yuko azanyemo X-FAR n’interahamwe zirica zirakiza;bituma za Mayi Mayi n’izindi groups zivuka harimo izari zigamije kwirwanaho, izigamije kurwanya X-FAR n’interahamwe n’abandi .”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *