Ruto akomeje kwitunira ku Rukiko rukuru nyuma y’umwanzuro ubuza Abapolisi kujyanwa muri Haiti

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka , nibwo urukiko rwongeye gushinga agati ku mwanzuro w’uko nta bapolisi ba Kenya bagomba kujyanwa muri Haiti.

Ni nyuma Tariki 26 uko kwezi aribwo aribwo umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kenya, Ekuru Aukot, yatsinze urubanza rwo kubuza iyoherezwa ry’Abapolisi muri Haiti.

Urukiko rukuru rwari rwavuze ko n’ubundi kohereza Abapolisi muri Haiti binyuranyije n’amategeko.Abapolisi bari byashyizwe ku rutonde bagombaga koherezwa ni Abapolisi bagera ku gihumbi.

Koherezwa muri Haiti, ni mu rwego rwo kujya guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorwa n’udutsiko tw’amabandi muri icyo gihugu, mu butumwa bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Umucamanza Chacha Mwita wo mu Rukiko rukuru rwa Kenya, yumvise ubusabe bwo kwanga iyoherezwa ry’abo bapolisi muri Haiti, ari ku Rukiko rwa Milimani mu Murwa mukuru Nairobi, ku itariki 16 Ugushyingo 2023.

Nyuma y’uko uru Rukiko rwanzuye ibi, Perezida Ruto akomeje kuvuga ko ubwo butumwa buzakomeza ndetse ko bushobora kuba vuba bishobora, mu gihe ibijyanye n’impapuro zose z’ibisabwa n’urukiko zizaba zabonetse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *