Abaturage bo muri komini yo mu cyaro ya Kanyabayonga, muri Sheferi ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Nyakanga, binubiye ihohoterwa bakorerwa n’inyeshyamba za “Wazalendo” .
Sosiyete sivile yo muri ako gace yatangaje ko kugira ngo zibeho, inyeshyamba zaho zashinze bariyeri zitemewe kandi zikishyuza imisoro irenze urugero ku bagenzi, abayobozi barebera.
Abakozi ba societe civile muri Kanyabayonga batekereza ko aba barwanyi ari abafasha ba FARDC nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Ni muri urwo rwego basaba ko guverinoma yakwita kuri abo barwanyi ikoresha mu guhangana n’inyeshyamba za M23.
Ibi, ni ukugira ngo hirindwe “imyivumbagatanyo y’abaturage bamaze kurakara kubera kujujubywa n’abo barwanyi”, nk’uko byemezwa na perezida wa Sosiyete sivile ya Kanyabayonga, Daniel Muhindo Senge Moja.
Nk’uko amakuru amwe avuga, ihohoterwa nk’iryo rivugwa no mu tundi turere dukorerwamo n’inyeshyamba za Wazalendo.
Radio Okapi ivuga ko yakoze ibishoboka ngo ivugane n’umuvugizi wa region ya 34 ya FARDC, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko kuri icyo kibazo, ariko ntibyayikundira.


