Bamwe mu baturiye ibiro by’akagari ka Bugina ko mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro n’abahasaba serivisi, barinubira ko ubwiherero bw’ako kagari bwaguye ntihihutirwe gushaka ubundi,bityo ubu bikaba bisaba kwiyeranja (kwirwanaho). Ibiro by’akagari ka Bugina byubatse mu mudugudu wa Karambi ,aho bamwe mu bahasaba serivisi kimwe n’abahaturiye bahuriza ku mbogamizi baterwa no kuba hashize igihe bo bita kinini, ubwari ubwiherero bw’akagari ka Bugina burindimukiriye hasi ariko kugeza ubu hakaba nta bundi bwubatswe. Ni ibintu bavuga ko biteza umwanda mu buryo bunyuranye bagasaba ko hakubakwa ubundi. Uwitwa Siborurema Emmanuel yatangarije Radio Isangano ngo “Dufite ikibazo duterwa n’umwanda uturuka ku kuba kuri biro by’aka kagari [ka Bugina]ntabwiherero buhari, bigatuma abaza kuhaka serivisi bajya gushakisha uko biyaranja kuko ubwiherero bwa hano ku kagari bwarasenyutse kuva mu kwezi kwa Mbere. Rwose twifuza ko akagari kakora iyo bwabaga hakaboneka ubundi bwiherero bwako.” Mugenzi we utarashatse ko amazina ye atangazwa yunzemo ati: “Hari nka saa Kumi z’umugoroba tugiye kumva twumva WC y’akagari irarindimutse yose igwa hasi. Icyo gihe na gitifu yari ahari avuyemo [mu bwiherero] ahubwo, ndumva ari nko mu mpera z’ukwezi kwa Mbere. Birabangamye cyane kuba akagari katagira ubwiherero kuko nk’abantu bahaza nta ho kwiherera babona ahubwo bajya gutira mu batuye hano hafi, ubwo iyo babuze ababatiza urumva ko birwanaho mu bundi buryo buteza umwanda.” Ni mu gihe Rurangirwa Fidèle, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bugina we avuga ko ubwo bwiherero bwasenyutse ahagana hagati muri Mata uyu mwaka wa 2021, bitewe n’uko bwubatswe mu buryo we yita bubi. Icyakora yongeraho ko nta gihindutse mu byumweru bibiri uhereye ku itariki 10 Gicurasi 2021, iki kibazo cyaba cyakemutse. Ati: “Ubu bwiherero bwaguye bwubatswe kera muri 2006 cya gihe hubakwaga ibiro by’imirenge. Igihe rero babwubakaga bamennye beto (béton) nabi ntiyagera aho bikwiye hose bituma ejobundi mu byumweru nka bitatu bishize burindimuka byose bigwamo mu mwobo. Twagize amahirwe ahubwo bwari kuzagwa nko ku muntu. Twatangiye kubaka ubundi bwiherero hano imbere y’akagari ahubwo ni uko twahuye n’imvura ikatudindiza naho ubundi tubonye imicyo mu byumweru bibiri twaba tubwujuje.” Ubu bwiherero bwahoze ari ubw’akagari ka Bugina, abaturage n’ubuyobozi bw’ako kagari ntibavuga rumwe ku gihe bwasenyukiye. Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko ku itariki 10 Gicurasi umwaka wa 2021 hari hashize ibyumweru nka bitatu busenyutse, mu gihe bamwe mu bahatuye bo bavuga ko byabaye muri Mutarama 2021. Ni ubwiherero bwubatswe mu mwaka wa 2006 aho bwari bwubakishijwe amatafari ahiye bakunze kwita impunyu, mu gihe ubw’ubuyobozi bw’akagari buvuga ko buri kubaka ubu, bwo igice kinini cyabwo kizaba cyubakishije amatafari adahiye bakunze kwita aya rukarakara. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


