Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba barashinja bagenzi babo kumenesha abagabo bagahunga ingo zabo bitewe n’ubusinzi bwabo, ubuyobozi bw’aka karere bukaba buvuga ko bwamaze gukora urutonde rw’ingo zirimo amakimbirane ashingiye kuri iyo ngeso hakaba hakomeje gahunda zo kuyakemura.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko intandaro y’amakimbirane akunze kugaragara mu ngo ari abagore b’abasinzi bamenesha abagabo babo kugeza ubwo bata ingo zabo burundu.
Umwe muri bo avugana na Radio 1 yagize ati: “Hari abagore baba barananiranye, bakananiranwa n’abagabo babo bagata ingo zabo.”
Abagabo nabo bavuga impamvu bahitamo guta ingo zabo bakahukana kubera kunaniranwa n’abagore babo.
Umwe muri bo ati: “Aravuga ati njyewe ntabwo nzasubira iwanjye, umugore ampoza ku nkeke, nagirango ndavuze ati barankubita, bamfunge, njyewe nkahitamo kwigendera. Aho kugirango mfungwe bankubite bance n’amafaranga njyewe nahitamo kwigendera nkajya kuba mu gihuru.”
Undi mugore ati: “Biterwa n’ubwo buyoga n’inzoga baba bananyweye n’ubundi. Bajya kunywa inzoga bakicarana n’abagabo b’abandi, wamara gusinda ukumva ko umugabo mwicaranye ari umugabo wawe.”
Undi we agira ati: “Abagabo barazita (ingo), ariko n’abagore bakazita. Ariko noneho umugore impamvu guta urugo, n’uko umugabo aba agize gutya bagirana amakimbirane kubera n’izo nzoga baba bananyweye ugasanga n’abana babihombeyemo, ntabwo umugabo avuze ati reka mpahire abana barye ahubwo nawe agahita abaterera wa mugore kandi nawe nta bushobozi afite bwo gushaka amafaranga kugirango abatunge.”
Abagabo bavuga ko aho kugirango bakomeze kugirana ibibazo n’abagore bahitamo guhunga bakigira nko mu mijyi runaka kuko ikibazo kiba cyananiranye gukemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bwamaze gukora urutonde rw’ingo zifitanye amakimbirane hakaba hakomeje gahunda yo kuyakemura.
Umuyobozi w’Akarere Wungirijwe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gakuru Innocent, yemeza ko koko iki kibazo gihari kandi bakizi.
Ati: “Ingo zifitanye amakimbirane. Byo birahari…ndetse twagerageje no kuzimenya dufite n’urutonde rw’izo ngo hirya no hino zifitanye amakimbirane. Dufite rero gahunda yo kujya tuzegera buri gihe, tubegera tubigisha, tureba intandaro z’ayo makimbirane, ibyo bapfa, tukagenda tubakemurira ibibazo bafitanye hagati yabo. Birashoboka rero ko umugore n’umugabo hagati yabo badashobora kumvikana, bikaba byatuma umugabo yata urugo.”
Yongeyeho ko biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kwigomeka, ubusinzi, uburaya, kudahahira urugo n’izindi mpamvu nyinshi zirimo no gupfa imitungo.
Abatuye aka karere bavuga ayo makimbirane ko yiganje mu mirenge ya Boneza, Kivumu, mushubati na Musebeya nubwo amakimbirane yo mu miryango atari umwihariko w’agace ako ari ko kose kuko akomeza gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu uko bwije n’uko bukeye.


