Abakozi b’Akarere ka Rutsiro baheruka guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo yabo, baravuga ko ibyo bakorewe ari akarengane, bakemeza ko bazize amakosa yakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ku wa kane tariki ya 6 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi 16 bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.
Abo bahagaritswe mu gihe kitari munsi y’amezi atandatu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, abakozi icyenda bo ku rwego rw’imirenge ndetse na babiri bo ku rwego rw’akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, yavuze ko abayobozi bahagaritswe bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta ugizwe n’amabuye n’imicanga wari ugenewe kubaka imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP.
Ati: “Bahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ku bikorwa bigaragara ko bagizemo urihare byo kunyereza umutungo.”
Abajijwe uwo mutungo uwo ari wo, Meya wa Rutsiro yagize ati: “Hari ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage, gusa ibikoresho byari bikenewe ntabwo byahageze nk’uko byari bikwiriye. Byari bigizwe n’ibikoresho birimo amabuye, imicanga byagombaga kubaka ibiraro bitoya ku mihanda y’imigenderano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasobanuye ko amakuru y’uko bariya bayobozi banyereje uriya mutungo yamenyekanye nyuma y’igenzura ryakozwe n’Akarere, rikagaragaza ko ibikoresho byishyuwe ariko ntibyigere bigezwa aho byari bigenewe kujya.
Abayobozi bahagaritswe barimo Basabira Alexis, umukozi w’akarere ushinzwe umutungo (DAF) wemeza ko ibyo bakorewe ari akarengane, akabishingira ku kuba iperereza ritarerekana koko niba hari abanyereje uriya mutungo.
Yagize ati: “Harimo kwirukana abantu mu buryo budasobanutse, kubera ko iperereza ryaratangiye, ryari ritaragaragaza mu by’ukuri, cyangwa ngo rirangize gukora akazi karyo ngo rigaragaze abakozi ibyaha ni aba, abatarabikoze ni abahe.”
Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahagaritswe we asanga ibyo we na bagenzi be bazize, byakabaye byarabajijwe rwiyemezamirimo wahawe akazi n’akarere.
Ati: “Ibyo rero twe bari kutubaza, twumva byagakwiye kubazwa rwiyemezamirimo kuko ni we ufitanye amasezerano n’akarere.”
Uyu muyobozi wanze gutangazwa amazina, yasobanuye ko inshingano abayobozi b’imirenge bari bafite kuri biriya bikoresho ari kumenya imihanda byagombaga kumenwaho ari na yo byari bigenewe gukora, hanyuma bagatanga raporo ku karere yemeza ko babyakiriye.
Uyu muyobozi na we asanga Akarere ka Rutsiro karabarenganyije, ngo kuko ibikoresho kabashinja kunyereza bihari.
Ati: “Ibyo dushinjwa ko twanyereje birahari, kandi bimaze igihe. Twanasabye ko baza kubigenzura, ntibabikora. Rero gufata icyemezo nka kiriya kidashingiye ku bimenyetso, tubona haba harimo akarengane.”
Ikibazo cy’akarengane cyanagarutsweho n’abandi bayobozi bo ku rwego rw’imirenge batandukanye.
Rwiyemezamirimo Uwumukiza David wahawe n’akarere isoko rya biriya bikoresho na we avuga ko abakozi bahagaritswe barenganyijwe, ngo kuko ibikoresho byose akarere kari kamusabye yabitanze.
Ati: “Ku bwanjye rwose abayobozi bararengana, keretse hari ikindi bazira kitari ikibazo cy’iyi company kuri ibyo bintu batanze, ariko ubundi niba ari icyo bazira rwose bararengana, kuko ibintu birahari.”
Uwumukiza avuga ko mu masezerano yagiranye n’akarere harimo gutanga ibikoresho bifite agaciro ka 130,500,000 Rwf, byose akaba yarabitanze.
Avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko abakozi b’akarere bagiye kuri terrain kureba niba ibikoresho byarahageze bonyine, batazi ngo ibikoresho byarunzwe he.
Ati: “Aho ikibazo kiri ni uko abagiye kuri terrain kureba ibyo bikoresho bo ku karere, ikosa bakoze umuntu ntabwo ashobora gukorera audit (ubugenzuzi) umuntu udahari ahubwo ubwira uwo ushaka gukorera audit akaba ahari, noneho akakwereka bya bintu aho biri. Ntushobora kuva ku karere ngo ujye mu mirenge, ngo umenye imihanda yose ikorera muri VUP ngo umenye ibintu byose aho biri. Abayobozi b’akarere bishe amabwiriza kubera ko bagiye mu mirenge batari hamwe n’abayobozi b’imirenge kandi ari bo bakiriye ibikoresho bazi aho biri.”
Magingo aya ntiharamenyekana koko niba biriya bikoresho byaranyerejwe, bijyanye n’uko ubugenzacyaha butaragaragaza ibyavuye mu iperereza bwakoze kuri bariya bakozi.


