Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tutari twarigeze tugira umuhanda wa kaburimbo mu mateka yako kugeza muri 2015. Kuri ubu bafite umunda unyuze mu karere kose ukabahuza n’uturere twa Rubavu na Karongi bihana imbibi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko ibyo babibonye kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame ariyo mpamvu ngo nabasura bazamushimira iterambere ritandukanye batatekerezaga ko bazageraho hanyuma bakagira icyo bamusezeranya ku munsi nyir’izina w’amatora y’Umukuru w’igihugu.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, abanyamuryango b’uwo muryango bavuze ko batatekerezaga ko ibikorwa bitandukanye birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’amavuriro byagera muri buri gace k’akarere ka Rutsiro ku kigero babifiteho ubu. Bahereye kuri ibyo, bavuze ko umukandida wa bo nagera muri ako karere bazabimushimira bakanamubwira uko byahinduye ubuzima bwa bo, maze bakamusezeranya kuzamutora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukecuru ukuze witwa Nyiranyakazi Domitilla utuye mu murenge wa Mushonyi, akagali ka Rurara umudugudu wa Mukati, agira ati “ jye Kagame ko muzi se ko ntawanjijisha ngo ntore ahandi …ahubwo nari nzi ko ariwe waje ngo tumubwire ko twabonye umuhanda wa kaburimbo…mubwire ko naje ngenda nta vumbi…yaduhaye inka yaduhaye Mituelle yaduhaye n’ibindi.
Nyiramisa Sikorasitika we yagize ati“Utuyoboye turamuzi ntabwo yatuyoboye nabi…turamutegereje ngo ibi turi kukubwira tubimwibwirire…tumubwire ko tumukunda kandi ko tuzamutora”
Senateri Jean Nepomuscene Sindikubwabo witabiriye uwo muhango yabwiye abanyamuryango ko amajwi bayafite, ahubwo ko igisigaye ari umunsi yise uw’ubukwe ubundi asaba abaturage gukomeza kuganira n’abatari abanyamuryango ba RPF Inkotanyi. Agira ati “Amajwi turayafite igisigaye ni umunsi nyir’izina…umunsi w’ubukwe. Ariko ibyo ntibitume mudakomeza gusabana n’abandi batari abanyamuryango baRPF Inkotanyi…mukomeze mubaganirize”

Umuhanda bishimira ungana na Km 68 ukaba ubura igice gitoya gisa n’aho cyagoranye kubera imiterere y’akarere. Abatuye n’abagenda mu karere ka Rutsiro bemeza ko ibyo bizatuma amateka yo kutagira umuhanda aba ikinyuranyo kuko abari badafite metero imwe y’umuhanda wa kaburimbo nta metero n’imwe bazaba bafite itarimo kaburimbo baba berekeza Karongi cyangwa Rubavu.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste@Bwiza.com


