Abanyamuryango ba koperative y’abarobyi, KOAUKA yo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, baravuga ko basabwe n’akarere kuva mu burobyi bakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bemererwa inkunga ya miliyoni 20 Frw aho kuyahabwa ahabwa rwiyemezamirimo bavuga ko yayahombeje.
“Twabagaho mu buryo bwa rushimusi butemewe, akarere kagahora kumva ibibazo by’ahangaha bya buri munsi, ni bandi bafatiwe mu mazi bashimuta, ni Abanyabuhoko, bakadufunga, bamwe bakajya muri Congo bagapfirayo, akarere kageze aho karavuga kati reka tubatere inkunga, tubakorere kareremba z’amafi, bakore bave mu binu bibi bya rushimusi,” uyi ni uwitwa Nshimiyimana Eric avugana na Bwiza TV na BTN.
Uyu avuga ko baheruka babereka ama cages ari mu mazi bakababwira ko arimo amafi hakaba hashize imyaka irenga ibiri nta mafi barabona kandi amafi asarurirwa amezi atandatu.
Undi muturage witwa Uwizera Marceline avuga ko batigeze basubira no kubareba, hari ababahaye numero rimwe na rimwe babahamagara bakababwira nabi ubu babuze icyo bakora bakomanze hirya no hino babuze ubufasha.

Bivugwa ko abana b’amafi n’ibyo kurya byagombaga kuzitunga bitageze ahagombaga gukorerwa umushinga, bagasanga ibi byose bikwiye kubazwa rwiyemezamirimo n’akarere kamuhaye isoko.
Bari babwiwe ko izo miliyoni 20 bazagurirwamo ama cages 10, bagashyiramo ifi 20,000 zimaze amezi atatu, bakabaha na toni 5,250 z’ibyo kurya by’amafi.

Uwimana Jeannette
Uwimana Jeannette avuga ati “ Ntabwo byabonetse. Habonetse cages 10 n’imitegeko yazo, ikibura n’izo fi 20,000,izirimo ntabwo tuzizi kuko nta burenganzira dufite bwo kuzegera ziracyari mu maboko ya rwiyemezamirimo n’akarere. Ibyo kurya nta bihari bari bazanye, toni imwe n’ibiro 750, ubwo byarashize kuri izo fi za mbere bari bazanye inyuma hariyo toni 3,5 nizo twari dutegereje ubungubu ifi aho ziri nta biryo zifite….”
Aba baturage bavuga ko inzego zireba zazakora iperereza kuwateje uyu mushinga igihombo agakurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, agashyikirizwa ubutabera.
Rwiyemezamirimo Kayiranga Venuste wagarutsweho cyane muri iyi nkuru, yavuze ko ibi byabazwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kuko we yarangije imirimo, naho ngo kuba umushinga waratinze yemeza ko yasabye akarere ko yagashyikiriza ibyo yakoze kakamubera ibamba.
Ati “ Narimfitanye contract n’akarere niko kari karamaye akazi ko gukora izo cages nimba mwahageze mukazibona, tugateramo n’amafi ndetse tuzaziha na package y’ibiryo zizarya. Ibyo twarabikoze tugera igihe nyine turarangiza tubisigira akarere ubu niko ka nyirabyo…”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, ku murongo wa telephone ntiyabashije kwitaba, yandikiwe ubutumwa bugufi asaba umunyamakuru guhamagara uwahoze ayobora ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu kuri ubu) kuko ngo ari we uzi iki kibazo neza nawe ntiyitaba.
Koperative KOAUKA ifite abanyamuryango 54 bose bakoraga uburobyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umushinga bari bemeranyije n’Akarere ka Rutsiro wari watumye bemererwa miliyoni 20 z’inkunga yagombaga kuvamo ibyana by’amafi, ibiryo byayo n’aho kuzororera ariko ntibarabihabwa ndetse bamwe bavuga ko bagiye gusubira mu mikorere bahozemo itemewe n’amategeko.


