Umuganga w’ibitaro bya Murunda biherere mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma y’aho umukobwa arugejejeho ikirego, amushinja kumukorakora igitsina.
Ni icyaha umukobwa avuga ko yakorewe mu gihe yanyuzaga uyu mukobwa mu cyuma n’uyu muganga, amusuma uburwayi bw’imbere mu mubiri.
Dr Nkurunziza Jean Pierre yemereye Primo Media Rwanda dukesha iyi nkuru ko uyu muganga abereye umuyobozi ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha.
Uyu muyobozi yagize ati: “Yarekaramaga (reclamer) y’uko nyine bamukoze ku myanya y’ibanga barimo bamusuzuma. Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije. Ni umuganga ucisha abantu mu cyuma, yari agiye gufata ikizamini cyo guca mu cyuma, aramusuzuma.”
Urwego rw’ubugenzacyaha rukomeje iperereza kuri iki kirego.

6 Responses
Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
Nta cyoroshye kirimo,abantu bamwe akazi bazakareka tu.
Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
Ubuse ibimenyetso azabikura he?
Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
Azakurahe ibimenyetso?
Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
mugangaararenganapee
Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
Ese muricyo cyumba niba nta caméra zirimo wakwemezwa Niki ko muganga araba arengana? ibyabakobwa murikino fiche Leta yurwanda nushake ibyiteho. Reba nka Fridausi na Ndimbati iyaba atarigihugu kitita kubaturage bacyo Ndimbati ntiyarahuye nuruva gusenya? Ahaaaaaaa
Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi
Akarengane kazashirj jyari koko kuvuga ngo bamukoze bagahita bamufunga