Umushinwa wagaragaye ahondagururira abarimo Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien ku gati gakoze nk’umusaraba mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro, ubu aridegembya, abo yahohoteye barasaba kurenganurwa kuko ngo nta butabera bahabwa.
Guhera tariki ya 30 Kanama 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’uyu Mushinwa ukorera ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye yy’agaciro cya ALI GROUP HOLDING LTD afite umugozi ahondaguza umuturage, agaragiwe n’abandi bavuga Ikinyarwanda bafite inkoni.
Aba bamutegekaga kwemera ko yibye umucanga ari nako Umushinwa akomeza kumukubita umugozi mu mutwe, mu maso no mu bitugu, nyamara we akabihakana, akavuga ko yari yafashe mukeya wo kogesha umuvure.
Bamubwiraga bati: “Wowe urabeshya. Wowe uracyari kubeshya n’izi saha? Umucanga se bawogesha umuvure? Vugisha ukuri. Uti ‘umucanga nari ngiye kuwukanyaga ariko sinzongera. Mvugana n’aba, amabuye nyajyana aha n’aha’. Ni byo dukeneye kumva.”
Nyuma yo gutabarizwa kuri izi mbuga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu Mushinwa n’undi, yemeza ko hari undi bakekwaho gukubita. Yagize iti: “Abantu babiri barimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien bafashwe.”
Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga yatangaje ko uyu Mushinwa n’abamufashije gukubita aba baturage bose bafashwe, bakaba bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no kwica urubozo.”
Soma inkuru irambuye hano https://bwiza.com/?Rutsiro-Umushinwa-yagaragaye-ahondagurira-Umunyarwanda-ku-musaraba
Aridegembya
Umwe muri aba bakubiswe yabwiye TV1 ko ubuyobozi bwimye agaciro ikibazo cyabo, busubiza uyu Mushinwa mu kazi ke. Ati: “Akarere karaje, gakoresha inama, ntihagira ikibazo cyacu bavuga, bamuha gufungura ubu ari mu kazi ke arakora.”
Undi ati: “Nta bwo (ubutabera) nahawe. Nta kintu bigeze batumarira, byaragiye biba aho ngaho, biratuza gutyooo, ejo bundi tubona akarere kaje kumuha gutangiza akazi, n’ubu rwose akazi ke kari gukorwa, ibyacu basa nk’ababyirengagije, nta gaciro babihaye.”
“Dosiye izaburanishwa” Ubushinjacyaha
Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yavuze ko kuba umuntu aburana yidegembya bitavuze ko adakurikiranwa n’ubutabera. Ati: “Ngira ngo rero icya ngombwa cyarakozwe cyo kuregera urukiko. Kugeza ubu ngubu dosiye iri mu rukiko, izaburanishwa kandi na bo bazamenyeshwa.”
Nkusi yavuze ko Ubushinjacyaha bwagiriwe inama abahohotewe yo kuregera indishyi, ati: “Tunizere ko inama twabagiriye yo kuregera indishyi bisunze Ubushinjacyaha, babikoze.”
Ubushinjacyaha bwemeza ko uyu Mushinwa yafunguwe kubera ko yatanze ingwate kugira ngo ajye aburana yidegembya.


