Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ucyuye igihe, Byukusenge Gaspard, ngo kuri uyu wa 02 Werurwe yaba yatawe muri yombi na polisi y’igihugu nyuma yo kugenda yitabye agahita afatwa.
Biravugwa ko Byukusenge ngo yagiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru agahita atabwa muri yombi nk’uko byemezwa n’abahoze bakorana n’uyu mugabo.

Umwe muri aba utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye KT dukesha iyi nkuru ko nawe yumvise ko Byukusenge yari amaze iminsi yitaba agataha, ariko kuri uyu wa Gatatu akaba yagezeyo bagahita bamuta muri yombi nk’uko yabibwiwe n’umuntu wari uri Kacyiru yahise amuhamagara akabimubwira.
Mu gihe polisi y’Igihugu itaragira icyo itangaza ku itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, ngo yaba abaye uwa kabiri mu bayoboraga Rutsiro utawe muri yombi kuko n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere nawe yatawe muri yombi kuwa 17 Ugushyingo 2015 akurikiranweho ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


