Rwamagana: Ababana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA barinubira serivisi bahabwa kwa muganga

Sangiza iyi nkuru

Ababana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA bakurikiranwa n’ikigo nderabuzima cya Rwamagana giherereye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bahabwa sirivisi zitanoze.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2017, mu masaha ya saa tanu n’igice ubwo Bwiza.com yageraga ku kigo nderabuzima cya Rwamagana, yasanze abakobwa n’abagore bagera kuri 7 bitotombera kubwirwa ko batari butange ibizami basanzwe batanga kugirango barebe uko abasirikare b’umubiri bahagaze.
Icyabateraga kwitotomba ni uko biriwe ku kigo nderabuzima bizeye ko bahava babitanze nyuma barahakanirwa ndetse ntibanabwira impamvu bangiwe.
Umwe muri bo agira ati “ntabwo batwitaho uko bikwiye, usanga bataduha agaciro, twibaza niba tuzira ko dufite ubwandu, mu by’ukuri tugera hano hagati ya saa moya na saa mbiri ariko ugasanga nk’ubu baratubwiye ngo ibizamini ntabyo bafata tuzagaruke undi munsi, njye nibaza impamvu abaganga bahari uburyo badufata niba babona turi abantu nk’abandi, kandi nibo bavuga ngo ntibakaduhe akato kandi abandi baza kwivuza bakabavura”.
Undi muturage avuga ko babangamirwa no kwica akazi kandi ntibahabwe serivisi.
Agira ati “nkanjye ndi umukozi wo mu rugo kandi baba banyemereye kuza hano nyamara ntibadukorere ibizami kandi twishe akazi k’abandi, badushyiraho amananiza ku buryo wagirango twe kwa muganga nta gaciro baduha, twebwe bidutera agahinda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe kandi banavuga ko badahabwa imiti kandi ari yo iba yabazinduye, agira ati ‘‘mfite abana babiri mfatira imiti nanjye ndayifata, ubwo mperuka aha bampaye iy’abana njye bambwira ko nzagaruka uyu munsi none nazindutse n’ ibizami ntabyo bamfashe kandi nshobora gutaha nta miti mbonye kuko ntabwo ari ubwa mbere bibaye ».
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rwamagana burahakana imitangire mibi ya serivisi ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima, Mburanturo Gaspard ati « Nta muturage uva hano adatanze ibizami kuko bitangwa kuva saa moya kugeza saa sita, ubwo wasanga ari nk’umuntu umwe cyangwa babiri ariko njye ntabo nabonye, serivisi zitangwa neza ».
Ubwo umunyamakuru yasi asohotse mu biro by’umuyobozi w’ikigo nderabuzima, yahise yongera acakirana n’abandi bahuje ikibazo na bagenzi babo batashye badatanze ibizami ndetse serivisi mbi bahabwa mu gihe ubuyobozi bwo bukomeza bushimangira ko iyo bubaha ari ntamakemwa.
DSC07996
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *