Abagabo bo mu karere ka Rwamagana baterwa ipfunwe no kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, batinya ko bakwitwa inganzwa na bagenzi babo.
Umuturage utuye mu murenge wa Kigabiro ahamya ko abagabo bahohoterwa mu ngo zabo, bagakubitwa n’abagore babo, ariko kubera kwanga guhabwa urw’amenyo bagahitamo kuryumaho.
Agira ati “hari abagore bakubita abagabo, turabazi, nko mu mudugudu wacu hari umugabo umugore akubita ariko twagiye kubimenya bitewe n’uko yavugije induru aruko inkoni zimumereye nabi”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza, “twaratabaye tuhageze umugabo atubwira ko umugore yamuzengereje, ko ashaka kumwiruka mu rugo, twatunguwe no kumva umugore avuga ko atamushaka ndetse twasanze yamukomerekeje mu mutwe atwereka n’izindi nkovu ndetse yatubwiye ko ahora amukubita ashaka kumwirukana”.
Umugabo utarashatse ko amazina ye atangawaza, avuga ko bahohoterwa ndetse ko kubivuga biteye ipfumwe.
Agira ati “abagabo benshi turahohoterwa ariko iyo tugerageje kuvuga ikibazo cyacu, ku bagerageza gutinyuka, abari mu nama barabaseka bavuga ngo ni inganzwa, bijya bibaho kenshi aho kwiha rubanda uraceceka, warambirwa ugashaka aho uwungira kugirango ugire amahoro”.
Abagabo bakubitwa cyangwa bagahezwa ku nkeke, bahunga ingo
Umuturage wo mu kagari ka Nyagasenyi avuga ko umuturanyi we amaze imyaka 7 yarataye urugo rwe.
Agira ati “abagabo barakubitwa ,cyangwa bagatotezwa, hari umuturanyi wanjye umaze imyaka 7 yaramenenganye kubera umugore we wamuhohoraga, ubu ntashobora no kugaruka mu rugo ajya aza agahurira n’abana be ku muhanda akabaha amafaranga y’ibikoresho by’ishuri akongera akagenda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bagore basanga abakubita abagabo babo ari ukumva nabi ihame ry’uburinganire.
Muhawenimana Xaverine, avuga ko hari abagore bananiranye ku buryo bumva uburinganire nko kwigaranzura abagabo.
Agira ati ‘umugore wumva ko niba arusha umugabo imbaraga agomba gukora ikosa akamuhana nk’uwuhana umwana wakosheje, usanga bumva ko ari umutware w’urugo yitwaje uburinganire ariko abo bagore dukwiye kubamagana kuko basebya ba mutima w’urugo.
Police y’u Rwanda iraburira abagabo bata urugo bitwaje ko bahohoterwa ,ahubwo ikabasaba kujya bagaragaraza ihohoterwa ribakorerwa.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, agira ati “umugabo wahohotewe iyo ashyikirije ikirego kuri polisi kirakurikiranwa nk’uko dukurikirana irindi hohoterwa kandi hari abagabo bajya batugana bagaragaza ko bahohotewe, niba hari abata urugo bagomba kumenya ko ari icyaha cyo guterarana urugo, kikaba gihanwa n’amategeko”.
CIP Kanamugire akomeza avuga ko nta mugabo ukwiye kugira ipfumwe ryo kuvuga ko yahohotewe.
Nk’uko bigenwa mu itegeko N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012, mu n gingo ya 240, Umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe nko kumutuka, kumukubita, kumukomeretsa, kumuvunisha, kumubuza uburenganzira ku mutungo n‟ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose kimubuza kubaho mu mudendezo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/bwiza.com


