Rwamagana: Abagore basaga 60% baboneza urubyaro bakimara kwibaruka

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Rwamagana abaturage bamaze kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro, ku buryo umubyeyi abikora mbere y’uko ava mu bitaro adategereje indi minsi. Ibi biva mu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima, abayobozi n’abakozi bo kwa muganga.
Uko imibare ibigaragaza, mu cyumweru gishize kiva kuwa mbere tariki 12 kugeza ku cyumweru tariki 18 Wwerurwe, mu karere ka Rwamagana habyaye abagore 169. Muri aba, 106 (62,7%)basohotse ibitaro bamaze gutangira inzira yo kuboneza urubyaro.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, Dogiteri Muhire Philbert, ngo “Iyo umubyeyi asohotse ibitaro agategereza kuboneza urubyaro nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, ashobora gusama mbere y’uko atangira iyo gahunda”.
Ikindi uyu muyobozi avuga ni uko ababyeyi iyo bamaze gutaha, abagaruka kwa muganga gukoresha iyi gahunda ngo ni mbarwa, bamwe ngo ntibaba bakibonetse.
Ubukangurambaga bwimbitse, butarimo agahato
Mu myumvire y’abatuye aka karere, ngo “Nta terambere rishoboka hatabonejwe urubyaro. Mu nzira zose umugore utwite  asaba serivisi bamukangurira kuboneza urubyaro; bityo amezi icyenda akajya kugera yarafashe umwanzuro.
Izo nzira ni izi:
Ku mujyanama b’ubuzima babana mu mudugudu,
Ku kigo nderabuzima ajya gupimisha inda, bikorwa incuro enye,
Mu mabyariro (maternite) hatangirwa ibiganiro byo kuboneza urubyaro
Muri serivisi y’ibitaro ishinzwe kuboneza urubyaro
Mu kigo mbonezamirire aho umubyeyi afatira inyunganira ndyo n’ifashabere
Ndetse n’aho abana bafatira inkingo.
Aha hantu hose umubyeyi anyura niko ahakura ubutumwa bumukangurira kuboneza urubyaro, bikaba aribyo bituma kubikora umubyeyi akiri kwa muganga byitabirwa cyane.
N’abagabo barakangurirwa kuboneza urubyaro
Muri aka karere ariko, ubwitabire bw’abagabo mu kuboneza urubyaro buracyari hasi cyane, ngo kuko nta na 1% bahari. Dogiteri Muhire ati, “Uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ni bumwe kandi ni ubwa burundu. Ibi bituma umubare wabo uhora hasi cyane, kuko haza umugabo umwe mu mezi atatu. Ni ukuvuga ko umubare wabo ari zeru n’ibice ku ijana (0,0…%).
Uyu muyobozi ariko yemeza ko benshi mu bagabo n’abagore bazi akamaro ko kuboneza urubyaro. Ati “iyo umuturage yibaza uko abana abyara bazabaho, aba yamaze gutangira gufasha Leta, kuko umwana azakenera kwiga, no kwivuriza mu bitaro hari n’ibyo abisaba bidafite”.
Uyu muyobozi uhamya ko ‘Nta kuboneza urubyaro nta terambere rishoboka’, agereranya abana nk’abashyitsi badataha. Ati, “Ibaze ufite abashyitsi icumi mu rugo bakahamara ukwezi, wumve ibyo ubatungishije; noneho abana bo ntibataha ubatunga igihe cyose, ….”.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko bakangurira abantu bose kuboneza urubyaro. Ati, “Ntitubabwira kubyara umwe, babiri cyangwa batatu. Tubabwira kubyara mu rugero, bakabyara abo bashoboye, aho kubyara uwo utazi uko azabaho ejo akaba mayibobo”.
Mu nteko y’abaturage b’akagari ka Ruhunda, mu murenge wa Gishari yateranye kuru uyu wa kabiri tariki 20 Werurwe, Meya akangurira abagabo nabo kwitabira kuboneza urubyaro bakabigira ibyabo.
Nubwo imibarevihindagurika, umwaka wa 2017 warangiye aka karere ari aka gatanu mu kuboneza urubyaro, ku ijanisha rya 55%. Muri Gashyantare 2018, kari kageze ku ijanisha rya 53%.
 
Karegeya Jean Baptiste
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *