img-20211119-wa0003.jpg

Rwamagana: Abakobwa babyariye iwabo batishoboye bavuga ko guhabwa imfashanyo bibafasha kwirinda kongera guterwa inda

Sangiza iyi nkuru

Abakobwa bavuka mu miryango itishoboye batewe inda imburagihe, baravuga ko guhabwa imfashanyo bituma batsinda ibishuko by’abagabo bashobora kubashukisha kubafasha kubera ubuzima bubi baterwa no kurera abana badafite ubushobozi

Kuwa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021, abaturage batishoboye barimo abafite ubumuga 40 ndetse n’abakobwa 40 babyaye imburagihe batishoboye, bahawe ibiribwa n’bikoresho by’isuku, abandi batishoboye bagera ku 100 bahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Abakobwa batewe inda z’imburagihe bavuga ko guhabwa ubufasha bituma bagira icyizere cy’ubuzima bwiza, bakizeza ababafasha ko ubufasha bwabo buzatuma bahindura ubuzima.

Nisingizwe Joselyne usanzwe ari umugenerwabikorwa wa APV yabwiye Bwiza.com ko abakobwa babyariye iwabo kubatera inkunga bibasubiza ikizere cyo gutegura ejo hazaza.

Yagize ati: “Ndi umwe mu bakobwa babyaye kandi ufashwa kubera ko umuryango wanjye utishoboye. Twebwe amahirwe baduhaye yo gufashwa n’abagiraneza atuma twigirira ikizere, ni yo mpamvu twiyemeje kujya tuzigama kugira ngo tubashe kwigira kandi umushinga udufasha wadukuye mu bwigunge. Ubu dufite ikizere cy’ejo hazaza heza kuburyo n’abo twabyaye bazabaho neza.”

Umutesi Sandrine (amazina twayahinduye kuko atarageza ku myaka y’ubukure), yemeza ko kubafasha bituma birinda abagabo bashobora kubashuka bakongera kubatera inda bitwaje kubafasha.

Aragira ati: “Nabyaye mfite imyaka 16 ntabwo nakomeje kwiga amashuri, numvaga ubuzima butashoboka ariko abagiraneza baraje batangira kutwigisha uko twiteza imbere. Kuba uyu munsi baje kudufasha bakaduha ibyo kurya biradushimishije cyane, iyo abagabo bazi ko ubayeho mu buzima bubi ndetse ukaba ukeneye kugaburira umwana ni ho bahera badushuka ngo baradufasha. Icyo twebwe twasaba abagiraneza ni uko bajya bita ku bakobwa babyariye iwabo kugira ngo babashe kwita ku bana babyaye.”

Pastor Basinga Joy, umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu APV, yavuze ko ibikorwa byo guteza imbere abatishoboye barimo abakobwa babyariye bizakomeza ndetse ko bafite gahunda yo guteza imbere ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abafite ubumuga.

Ati: “Umuryango wacu ubusanzwe wita ku guteza imbere abatishoboye, tukaba uyu munsi twafashije abantu 100 kubona ubwisungane mu kwivuza abandi barimo n’abakobwa babyariye iwabo dusanzwe dufasha bahabwa ibiribwa. Iyo dufasha abatishoboye nkabo tuba dushaka ko bagira ubuzima bwiza. Ibikorwa twatangiye tuzanakomeza ari nk’abakobwa babyariye iwabo twahuguye tubigisha imyuga yabafasha kwiteza imbere. Tukaba turanateganya no gufasha abafite ubumuga n’abo tukabafasha kuburyo igihe bazaba batabonye umuterankunga bazabashe kwikemurira ibibazo bahura nabyo.”

Rushimisha Marc, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, yasabye abahabwa imfashanyo kwirinda kuzigurisha. Agira ati: “Abafatanyabikorwa baje kubatera inkunga badufashije kwishyurira abaturage batishoboye ndetse bagenera abatishoboye ibiribwa. Tukaba tubasaba kwirinda kugurisha ibiribwa babahaye,

kuko hari abo twumva babigurishije byantangaza bikanambabaza watoranyijwe utishoboye ibyo baguhaye ukabigurisha. Uwo bizagaragaraho tuzamugaya tunabimenyeshe abafatanyabikorwa kuko ntibikwiye kugurisha ibiribwa wahawe ngo bigufashe.”
img-20211119-wa0003.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *