Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko abaturage bane bataramenyekana amazina, bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana mu rukerera rwo kuwa 20 Muratama uyu mwaka. Umwe mu baturage batuye muri ako gace ibi byabereyemo yabwiye Bwiza.com ko aba baturage barashwe ubwo bitwikiraga ijoro bakajya kwiba mazutu (mazout) aho Abashinwa bari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi. Avuga ko ubwo abasirikare bari bacunze umutekano w’ijoro, babafataga bashatse kubarwanya bikabaviramo kuraswa. Aragira ati “ Abo bantu bane bararashwe mu rukerera rw’ejo. Abo bagabo bari abajura ba mazutu ku mushinwa ahari gukorerwa urugomero rw’amashanyarazi. Ubuyobozi bwari bwarabihanangirije. Twumvise ko bari baturutse mu bice bya Bicumbi muri Rwamagana.” Undi muturage na we yatangarije Bwiza.com ko abarashwe bari mu bikorwa by’ubujura. Ati “ Twumvise amakuru ko abo bajura bane barashwe. Ntituramenya amazina yabo gusa hari uwo nzi witwa Muberandinda w’umusaza utuye za Rugende aho bita mu Bihembe muri Nyakariro.” Aba baturage bavuga ko abishwe bari bushyingurwe kuri uyu wa 21 Mutarama 2020. Kuko iri raswa ry’aba bantu bane bivguwa ko ari abajura rijyanye n’Umutekano, Bwiza.com yabajije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko iraswa ry’abo bantu bane ryabayeho, ariko ko barashwe n’igisirikare, bityo ko bitari mu nshingano ze. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yatangarije Bwiza.com ko ayo makuru atarayamenya. Twamusabye ko naramuka ayamenye, yayatugezaho, ni ubusabe yemeye. Byinshi kuri iri raswa Bwiza.com iraza gukomeza kubikurikirana. Humvikana amakuru hirya no hino avuga abafatiwe mu cyaha bagashaka kurwanya inzego z’umutekano. Ni ikibazo by’umwihariko polisi ikunze kugarukaho ivuga ko abaturage bakwiriye gukomeza kwirinda ibyaha. Izi nzego z’umutekano kandi zikangurira aba bakekwaho ibyaha gukorana (cooperation) nazo kugira ngo hirindwe inkurikizi.

6 Responses
Rwamagana: Abantu bane bakekwaho ubujura bishwe barashwe
Ariko ndakeka ko ibi byo kwirirwa barasa abantu atari byo.Ibi biravugwa mu gihe I muli Burera ejobundi barashe abandi bantu 3 mu buryo bujya kumera nk’ubu.Dukwiye kumenya twese twaremwe mu ishusho y’imana.Bityo nta muntu numwe ukwiye kwica undi uko yiboneye.Tuge dutinya Imana,twe gupfa kurasa abantu uko tubonye.Umuntu afite agaciro gahambaye.Kumwica kandi udashobora kumuzura,ntabwo ari byo.
Rwamagana: Abantu bane bakekwaho ubujura bishwe barashwe
Uvuze neza gupfakurasa umuntu sumuti ahubwo nibakekwaho kwiba cg kugiranabi mubundi buryo afatwe ashyikirizwe ubutabera ahanwe cg abe umwere ntitugace imanza tutari abacamanza ubwose abobantu bishwe baribagiye kwiba kl zingahe zangana nubuzima bwabo banyarwanda mwibukeko aho uburenganzira bwange burangirira ariho ubwawe butangirira bityo ndengera windenganya kwica abantubane ubaziza mazutu nukuri nibaribyo birababaje ntibikwiyr

Uri kagemeri koko nanako ubwonko bwawe bungana kuko urebye amabandi uburyo yiyongereye mukwiba no mukwica ntiwavuga utyo ahubwo bayarase yose.
Rwamagana: Abantu bane bakekwaho ubujura bishwe barashwe
Uri kagemeri koko nanako ubwonko bwawe bungana kuko urebye amabandi uburyo yiyongereye mukwiba no mukwica ntiwavuga utyo ahubwo bayarase yose.