Rwamagana: Abaturage baratabariza abakoze umuhanda bakabasiga mu manegeka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu kagari ka Kagezi, umurenge wa Gahengeri ho mu karere ka Rwamagana ahanyujijwe umuhanda ngo urimo guhangwa, baratangaza ko inzu zabo zenda kubagwaho kubera ko babasize mu manegeka bityo imvura yagwa ikabasanga mu ngo zabo.
Umwe agira ati abawubatse ntitubazi uretse kuba baratubwiye ngo munsi y’inzu bazahasiga metero 3 barangiza ntibahasige na santimetero 80. Iyo amazi yuzuye ararenga akagera ku nzu, none mfite impungenge ko ntazabona uwo nitabaza nibamara kuva muri uyu muhanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi yagize ati”umuhanda barawukoze ntibanawutunganya none iyo imvura iguye imivu yuzura mu rugo iciye hagati y’amazu ku buryo amazi aba yenda kudusanga mu nzu nta muntu ubasha kuba yajya hanze kubera amazi.”
Kimwe n’abandi baturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, ngo aba baturage bavuga ko batigeze bamenyeshwa ibijyanye na gahunda yo kunyuza umuhanda mu gace batuyemo kuko iyo bishoboka baba baranimutse. Basaba ko bakwimurwa kuko uyu muhanda wabasize mu manegeka ku buryo banumva ko ubuzima bwabo buri mu manegeka.
Umwe yagize ati”mfite umwana w’imyaka 3 ariko nirirwa murinze kuko n’akago kari gahari kakingirizaga inzu bagakuyeho nifuzaga ko banyimura nkava muri aya manegeka nkajya gushaka aho ntura.”
Ni mu gihe ariko abandi bavuga ko hari ababariwe ntibishyurwe ngo bimuke ahazakorwa umuhanda byongeye bakaba batemerewe no kugira icyo bahakorera.
Mudaheranwa Legis, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri aka karere. Avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko bari kugikurikirana.
Yagize ati”umuhanda ugenda ukorwa gahoro gahoro ndetse na za rigore ziwukikije. Niyo mpamvu amazi abageraho kuko zitarakorwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko nubwo rigore zakorwa ngo amazi ye gusanga aba baturage mu ngo zabo ngo bagomba kuzimurwa kuko begereye umuhanda cyane. Yavuze ko bitinze bitarenza ibyumweru 2 ngo iki kibazo kibe cyamaze gukemuka ari ukubabarira imitungo n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *