Hashize iminsi mu karere ka Rwamagana havugwa imfu za hato na hato, ziva ku kwihorera, kwihanira, urugomo n’amakimbirane yo mu miryango. Ibi byahagurukije Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, Superintendent of Police (SP) Edouard Kiiza n’Umuyobozi w’aka akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, bajya kuganira n’abaturage, kuri iki cyumweru.
Ibiganiro birabera mu murenge wa Musha mu kagari ka Kabare, mu kibuga kigari, ahateraniye abaturage basaga 1500.Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi ibiri uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene yishwe akubiswe n’abantu bamucyekagaho kwiba inkoko mu kagari ka Bicumbi, mu murenge wa Mwurire. Hakuno gato, mu murenge wa Gahengeri, hari haherutse gupfa undi muturage nawe yishwe n’inkoni z’abamukekagaho kwiba ibitoki.
SP Kiiza yabwiye abo baturage ati,” Nk’uko nta muntu uri hejuru y’amategeko; ni na ko nta wemerewe kwihanira. Inkiko ni zo zihamya umuntu icyaha; kandi ni zo zifite ububasha bwo kumuhana igihe kimuhamye. Abantu bakwiriye kwirinda kwiha ububasha bw’inzego z’ubutabera.”
Yababwiye ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yasabye kandi abahatuye kutishora mu biyobyabwenge agira ati,”Kubinywa biri mu bitera abantu kwihanira no gukora ibindi byaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese arasabwa kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe yerekeye ababikoresha n’ababicuruza.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’akarere wungirije, Umutoni yasabye abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko; aha akaba yaribukije ko hari ababigwamo; abandi bakabikomerekeramo.
Yibukije ko iterambere akarere ka Rwamagana kamaze kugeraho karikesha umutekano usesuye igihugu gifite; hanyuma asaba abagatuye gufatanya gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya, batanga amakuru atuma gikumirwa.
Kuva uyu mwaka wa 2017 utangiye, mu karere ka Rwamagana hamaze gupfa abantu bagera ku icumi bazize imfu z’amaherere: Umwana wanizwe mu murenge wa Mwurire, abana babiri boroshywe na se mu murenge wa Rubona, uwiciwe mu rutoki I Gahengeri, uyu wazize kwiba inkoko n’abandi mu mirenge inyuranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


