Bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ‘Urumuri’ ry’abasaza b’abayoboke b’idini ya Isilamu, ribarizwa mu kagari ka Cyanya, mu Karere ka Rwamagana, barashinja abayobozi baryo kwikubira umutungo waryo no kubuza uburenganzira abanyamuryango.
Bavuga ko abayobozi b’iri shyirahamwe ‘Urumuri’ bakoresha umutungo wabo mu nyungu zabo kandi bakabuzwa uburenganzira n’ubwisanzure bityo ngo n’iguririro ry’inyama ryari mu maboko y’ishyirahamwe ryikubiwe n’abayobozi.
Masumbuko Hashimu, ni umwe mu basaza bavuga ko batishimiye uburyo abayobora ishyirahamwe ryabo bakoresha nabi umutungo ndetse bagakoresha izina ry’ishyirahamwe ryabo mu bikorwa bigayitse bagamije kubona indoke.
Yagize ati “Dufite ikibazo cy’akarengane gakomeye kuko twashinze ishyirahamwe ryacu kugira ngo riduteze imbere ariko tubabajwe n’uko twaruhiye komite kuko banyereje umutungo w’abanyamuryango, tubasaba kuduha raporo uwubisabye bakamubwira ko bazamushyikiriza RIB nkaho kubaza uburenganzira bwacu ari icyaha twakoze”.
Masumbuko akomeza avuga ko bitwaje iryo shyirahamwe bakora amakosa yagayishije abasaza baribarizwamo.
Aragira ati “Twebwe twababajwe n’uko mu gihe batanga isadaka y’inyama bamwe mu bagize komite y’ishyirahamwe batwaye inyama bazijyana muri boucherie y’ishyirahamwe ndetse banazigurisha muri za boucherie ziri ku isoko. Byabaye ku manywa abantu bose bareba kandi abaturage bose baratugaye cyane aho tunyuze hose bakaduserereza ngo abasaza bagurishije inyama zari zigenewe abakene”.
Undi mu banyamuryango utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye bwiza.com ko abanyamuryango baterwa ubwoba kugira ngo batagaragaza amakosa bakorerwa n’abayobozi.
Yagize ati “Birababaje kuba tubaza amafaranga yacu acungwa nabi bakadutoteza kugeza aho bamwe bababwira amagambo abatesha agaciro, natanga urugero uwitwa Ruzindana Sumayire yabajije impamvu batatugaragariza uko umutungo winjira n’uko ukoreshwa perezida Nyakazungu Alimasi aramutuka aramwandagaza imbere y’abasiramu bagenzi be”.
Perezida w’ishyirahamwe Urumuri, Nyakazungu Alimasi, ntiyemera ibyo bamwe mu banyamuryango bashinja komite ayoboye, akavuga ko bagize igihombo ndetse ko abanyamuryango bazahabwa amafaranga yabo bafitiwe n’ishyirahamwe urumuri.
Yagize ati “Ibyo bavuga ntabwo ari ukuri kuko amafaranga yabo ari kuri konti ahubwo abavuga ibyo ni bamwe mu bashatse kudusenyera ishyirahamwe ryacu ,naho ibya boucherie yo twagize ikibazo hari umukozi wadukoreraga yatwibye amafaranga kandi ikirego nagitanze kuri RIB ,kandi boucherie yarahombye nkuko ukora ubucuruzi wese ashobora guhomba”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya, Butare Gilbert, yemeza ko ibibazo by’abanyamuryango b’ishyirahamwe Urumuri babizi kandi ko batangiye kubafasha kubikemura.
Agira ati “Ibibazo byabo twarabimenye tuganira nabo kandi bizakemuka kuko twarabaganirije turabahuza kandi hari n’ubuyobozi bw’idini, nabwo buzabafasha kubikemura”.
Ibaruwa dufitiye kopi, bamwe mu banyamuryango bandikiye akarere ka Rwamagana basaba kurenganurwa, igaragaramo ibirego barega ubuyobozi bwabo.
Banagaragaza ko bahawe inkunga ya miliyoni Enye n’umuryango w’abasiramu bita Ummbrela akaburirwa irengero ndetse KO abasabye ko bagomba kugaragarizwa irengero ry’ayo mafaranga bagaterwa ubwoba.
Ishyirahamwe urumuri rigizwe n’abasaza b’abayoboke b’idini ya Isiramu 41, ryatangiye mu mwaka wa 2016 ritangijwe n’abanyamuryango 19.
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


