Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, imirenge ya Kigabiro, Muhazi, Fumbwe na Gahengeri bavuga ko kuba ibishanga byarigaruriwe n’abororeramo amatungo yabo hari icyo bibabangamiraho, bagasaba ko byasubizwa abaturage bakabibyaza umusaruro bahangana n’inzara.
Ibi bishanga byarabafashanga kubona ibiribwa mu bihe by’impeshyi, bagatera imyaka bakayivomera ku buryo yabarwanagaho muri ibyo bihe, aba baturage bavuga ko hari ibishanga bidakoreshwa bagashinja abafite ubushobozi kubyigwizaho bororeramo amatungo yabo.
Hakizimana Innocent, yemeza ko ibishanga aribyo byakabafashije kubona ibiribwa bikabarinda inzara igihe habaye ikibazo cy’ibura ry’imvura.
Aragira ati “Abakire benshi usanga ari aborozi, iyo baguze ubutaka bwegereye ibishanga bakoramo amafamu babufatanya n’ibishanga twe tukagirango barabiguze ariko twumva bavuga ko ubutaka bw’ibishanga ari ubwa leta, abazitiye ibishanga babyambuwe byadufasha ku buryo twabihinga mu gihe cy’izuba, usanga ahantu hagahinzwe n’abantu 50 hororerwamo inka z’umukire”.
Undi muturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yemeza ko hamwe hatanzwe ibishanga ariko abafite ubutaka bunini bwabyo bo ntibakozweho ngo babwamburwe kuko babugize ubwabo.
Agira ati “Uyu munsi kwa padiri Dominiko bahahaye abaturage ngo bahahinge ariko ntabwo ari we wenyine wari ufite ifamu yahujwe n’igishanga kuko nka Modeste afite igice kinini k’igishanga cyahingwamo n’abaturage bakabona ibibatunga ariko ntawajya kuhahinga twese tuzi ko habaye ahe (Modeste) kuko yahazitiye agahuza ubutaka bwose afite muri Cyahafi ndetse n’ubutaka buri i Rutonde, igishanga cyatandukanyaga utugari twose tuzi ko ari mwa Modeste”.
Arakomeza, ati: “Urebye no mu gishanga cyitwa Rupfumfuri muri Sibagire naho hari umugabo wahagize ahe ahakoresha uko ashaka nta muturge wahahinga kandi ari mu gishanga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko hari ubutaka bwahawe abaturage kugirango bukoreshwe icyo bwagenewe.
Mudaheranwa Regis, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yemeza ko nta muntu wambuwe ubutaka cyangwa buhabwe undi, ahubwo babutijwe kuko butakoreshwaga uko bukwiye.
Ati: “Hari ubutaka buri mu kagari ka Nyagasenyi bwahawe abaturage kugirango bukoreshwe neza bubyazwe umusaruro, ni mu rwego rwo gutegura igihembwe [season] cy’ubuhinzi ariko aho ni ubutaka bushobora guhingwa no mu zuba kuko ni mu gishanga”.
Akomeza avuga ko ubutaka budakoreshwa na ba nyirabwo bagirwa inama yo kubukoresha icyo bwagenewe batabikora bugahabwa abashobora kububyaza umusaruro, yongeraho ko hari abafite ubutaka bw’ibishanga bashobora kubwamburwa hifashishijwe amategeko.
Aragira ati “Iyo ubutaka nyirabwo atabukoresha neza agirwa inama atabukoresha neza bugahabwa abandi bashobora kububyaza umusaruro naho kuba hari uwaba abufite bitemewe, byasuzumwa hakitabazwa amategeko kuko hari abashinzwe kubikurikirana barimo one stop center, ubwo bazabisuzuma”.
Nubwo abaturage bemeza ko hari ibishanga byatwawe n’aborozi bakabwikubira, ubutaka bw’ibishanga bubarwa mu mutungo wa Leta nk’uko byemezwa na Depite Nyirarukundo Ignatienne, uyobora komisiyo y’ubuhinzi n’ibidukikije mu nteko Nshinga Mategeko.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Bwiza.com, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, ku murongo wa telefone, aragira ati “Ubutaka bwose bw’ibishanga ni umutungo wa Leta uwaba abufite agomba kubukoresha icyo bugenewe, ahanini usanga bukorerwamo ubuhinzi ariko niba hari abantu bafashe ibishanga bagasa nkaho ari ubutaka bwabo, ubuyobozi bw’akarere na one stop center bakwiye kubisuzuzuma byagaragara ko ariko bimeze bakabikemura”.
Arakomeza avuga ko ari ikibazo kitagoye gukemurwa kuko amategeko agenga ubutaka asobanura ubutaka bwa Leta ubwo ari bwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


