Rwamagana: Barasaba ubuyobozi n’abashinzwe umutekano kubakiza insoresore zabazengereje

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’ubujura n’urugomo gihangayikishije abaturage bo mu Kagari ka Cyimbazi umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana basaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubakiza insoresore ziba zinitwaje intwaro zigaragara muri ibyo bikorwa.

Abo baturage bavuga ko ubwo bujura bukorwa ahanini n’urubyiruko mu masaha yo ku manywa ndetse n’ay’ijoro kandi usanga nijoro baba bitwaje intwaro gakondo nk’imihoro,ibyuma ndetse n’impiri.

Aha niho bahera basaba ubuyobozi kubafasha guhashya ubwo bujura dore ko iyo bigeze mu masaha ya nimugoroba hari n’aho batinya kunyura batinya kugirirwa nabi nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, asaba urubyiruko cyane cyane insoresore zijandika muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage kubireka kuko nta gihe ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano bazihanganira ibikorwa nk’ibyo.

Yagize ati “Mbonereho umwanya wo gusaba urubyiruko n’abasore bari hano kubera y’uko tumaze iminsi twumva abasore bijyana mu bikorwa by’ubujura,ndagirango mbonereho umwanya wo kubaha gasopo mbabwire ngo inzego z’ubuyobozi,inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano turafatanyije,turi kumwe kugirango duhige uwo ariwe wese wajya mubujura akabuza abaturage umudendezo wabo akababuza kuryama ngo basinzire ntago tuzamwemerera ntituzagoheka tutabanje gufata wawundi ushaka kubuza abaturage umudendezo.”

Bivugwa ko ubwo bujura n’urugomo bikunze kugaragara mu cyanya cy’inganda mu Murenge wa Mwulire, ndetse n’ahazwi nko muri Adelena na Mongoria mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *