Abaturage batuye mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, barasaba umurambo wa Twiringiyimana Jean de Dieu bavuga ko yishwe arashwe n’abasirikare bari kumwe n’abapolisi, tariki ya 13 Mata 2021, bamukekaho kwiba igihingwa cya makadamiya (macadamia).
Umuturage yabwiye umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ati: “Hari mu masaha ya mu gitondo, abasirikare bafatanyije n’abapolisi bashaka uwo muhungu witwa Dagara (ni ryo zina yari azwiho) baje no gufata abandi bavuga ko biba macadamiya, bahageze abandi barabafata we baramubura.”
Yakomeje ati: “Uwo munsi biriwe bamushakisha, mu gitondo baragaruka, bamufata ahantu yari ari mu giti, baramutambikana, bamugejeje hirya mu ishyamba, twumva amasasu abiri aravuze, tugezeyo dusanga umuntu arapfuye.”
Undi ati: “Ubwo twarahuruye nk’abaturage, turagenda bakatubuza kuhagera, tujya ku muhanda hano aba ari ho tujya [abantu benshi cyane], imodoka ziraza, abantu bose bahageze n’abasirikare benshi, tugiye kubona tubona bamushyize muri shitingi, bashyize mu modoka baramujyana.”
Abo mu muryango wa Twiringiyimana bari mu kiriyo ubwo uyu munyamakuru yageraga mu rugo rwabo, basabye ko bahabwa umurambo wa nyakwigendera bakawushyingura.
Umwe muri bo wari wuzuye ikiniga, yagize ati: “Nibazane uwo murambo wenda tumuherekeze. Ubundi baduhe n’indishyi z’akababaro cyangwa bagaragaze uwayibye (macadamia) tunamurihe. Niba bavuga ko yibye, ubu se mu gihugu ni we wiba wenyine, nta bandi bamurenze, bakaba bahari bagafungwa? …Ni ihohoterwa, bagaragaze aho yibye umuntu amurihe.”
Uyu munyamakuru yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murehe, Niyoniringiye Eric-Janvier, avuga ko nyakwigendera yari azwiho ubujura, kuko yigeze kubufungirwa inshuro zigera kuri enye, amubwira ko ibindi yabibaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny.
Bahati abicishije kuri Niyoniringiye, yasabye umunyamakuru kumusanga ku biro kugira ngo agire icyo abivugaho, ariko agezeyo asanga “yagiye gukemura ibibazo by’abaturage”, ahamagawe kuri telefone ntiyitaba, n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubiza.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry ntacyo yatangarije uyu munyamakuru ku rupfu rwa Twiringiyimana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera we mu butumwa bugufi, yabwiye uyu munyamakuru ko yari ahuze, aza kumuvugisha gusa kugeza ubu ntaramuvugisha.
Abo mu muryango wa Twiringiyimana, bavuga ko asize umugore n’umwana umwe ukiri muto.
Ifoto yafashwe na Eric Bagiruwubusa, igaragaza abo mu muryango wa Twiringiyimana bari mu kiriyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rwamagana: Barasaba umurambo w’uwabo warashwe ashinjwa ubujura
iryo nihohoterwa ibyo bintu bakoze ntabwo aribyo
Rwamagana: Barasaba umurambo w’uwabo warashwe ashinjwa ubujura
iryo nihohoterwa ibyo bintu bakoze ntabwo aribyo