Rwamagana: Baratabariza umuturanyi wabo umaze amezi 6 arara mu bihuru

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyabishunzi, akagari ka Sovu, umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi gutabara umugabo witwa Masumbuko bakunda kwita Masudi,  umaze amezi 6  arara mu bihuru.

Masumbuko Eliphase yari atuye mu nzu se yamusizemo n’abandi barumuna be babiri, se yabataye agiye gushaka undi mugore mu gihe nyina w’aba bana yari amaze kwitaba Imana.

Yubaka muri ubu butaka hagati ya 1995-97, ngo ni Leta ya yabubatujeho n’abandi muri gahunda yo kubatuza mu midugudu, ari ikibanza cya metero 30 kuri 20 barihaga ibihumbi bitanu, kikaba cyari mu butaka bwa Semuhutu Vicent ngo waje kwisubirana aba bana amaze kubona ko se yagiye.

Nyiri ubu butaka ari we, Semuhutu Vicent yaje kurega avuga ko se w’aba bana yabutujwemo atabwishyuye, abunzi baciye uru rubanza bemeza ko abusubirana, inzu yari irimo irasenywa, ibyari biyirimo byose ngo bitwarwa n’umuhesha w’inkiko, Masumbuko Eliphase wayibagamo asigara asembera.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona Masumbuko Eliphase, asohorwa mu nzu igasenywa, agasigara asembera ku gasozi atagira n’aho gukinga umusaya. Ibi ngo bikaba byaramuhungabanyije ku buryo ubuyobozi bukwiye kumutabara.

Umwe muri abo baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, agira ati “birababaje kubona umusore nka Masudi yarasohowe mu nzu kandi tubizi ko Vicent yahawe ingurane n’abaturage bose bafashe ibibanza by’umudugudu ariko twatunguwe nuko yongeye kwishyuza bwa kabiri kugeza aho basohoye Masudi inzu yabagamo bakayisenya, turasaba ubuyobozi bukuru kudukemurira ikibazo akava mu bihuru”.

Kuba Masudi arara mu bihuru bitera impungenge abaturanyi

Aragira ati “abayobozi ubona bashyize imbere guhiga Masudi ngo ashyirwe muri transit aho kureba ikibazo afite, mbere bataramusenyera yari umuntu udateye ikibazo, ubu ameze n’uwahungabanye, duterwa ubwoba nuko azaribwa n’imbwa cyangwa ibindi bikoko cyangwa akarwara malaria akaba yapfa”.

Bwiza.com yasanze Masumbuko mu itongo rye, avuga ko yanyazwe, maze agaragaza ubuzima bubi abayemo, aho yikinga hafi y’ibihuru biri iruhande ry’iryo tongo ryahozemo inzu yabagamo.

Masumbuko avuga ko nyuma yo gusenyerwa inzu yabuze amerekezo ahitamo gushinga shitingi muri iryo tongo nayo yasenywe n’ubuyobozi agahitamo kwibera mu bihuru.

Aragira “Data yubatse hano arahadusiga turi abana bato[mu 2004] ajya kwishakira undi mugore, twakomeje kubaho turirera kugeza dukuze, uwari nyiri ubutaka yagiye mu bunzi ararega ashaka gusubirana ubutaka avuga ngo 5000 bitagura isambu bitewe nuko ubwo batangaga imidugudu buri wese yasabwaga gutanga amafaranga ibihumbi bitanu [hagati ya 1995 na 1997].

Njye ntabwo nabonye ingurane y’ubutaka, abunzi bategeka ko ngomba kuva mu butaka ,nibwo baje baransenyera ,amabati yari ku nzu baratwara ndetse n’ibiti byose barabijyana ,bansiga ku gasozi nibwo nubatse burende nayo barayisenya kugeza ubu ndara mu bihuru”.

Masumbuko akomeza avuga ko yarenganye agasaba ubuyobozi kumufasha bugakemura ibibazo afite, ati “ Iyo ndebye uko bamfata bituma nibaza niba ndi umunyarwanda nk’abandi, kuko nagerageje kubibaza bakambwira ngo ndi mu kiciro cya 3 kandi ko nta kivamo, kandi bari bakinshyizemo nabwo ntagikwiye ,ubuyobozi bwo hejuru bukwiye kundenganura”.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana, Kabagamba Wilson, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana, ati “icyo kibazo ntabwo twari tukizi ariko ubwo muduhaye ayo makuru tugiye kugikurikira ndetse iyo agana inama njyanama tuba twaragikurikiranye , umuturage wacu  ntabwo twamutererana afite ikibazo”.

photo2
Masumbuko Eliphase arasaba ubuyobozi kumurenganura

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *