Rwamagana: Bubatse nta byangombwa barasenyerwa none barashinja gitifu kuba nyirabayazana

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana barashyira mu majwi gitifu w’akagari bamushinja kuba nyirabayazana wo kubaka ku buryo butemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 13 Nyakanga mu gitondo abagore babiri aribo; Mukabugingo Louise na Mukagahigi Odette basenyewe n’ubuyobozi bw’akagari ndetse n’umukozi ushinzwe ibijyanye n’imyubakire mu Murenge wa Gahengeri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IMG 20170715 WA0009

Umwe mu baturage basenyewe ni Mukagahigi Louise uvuga ko yubatse nta byangombwa ariko yabitewe n’amagambo gitifu w’akagari aherutse kuvugira mu nama y’inteko rusange.

Yagize ati: “ Twari tubizi ko bitemewe kubaka muri Kagezi ariko gitifu mu nama aherutse kutubwira ko baduhaye poromosiyo kubera ko twitwaye neza mu gutanga umusanzu mu muryango bityo akibivuga twamuhaye amashyi maze dutangira kubumba amatafari nkanjye nahise njya kuri sacco ndabikuza ndaza ndubaka ntabwo yatubwiye inzira bicamo ,ariko uyu munsi gitifu n’umuyobozi w’umudugudu na Rusagara wo ku murenge baje barayihirika, inzu yanjye yasenywe ku kagambane, ikosa ntabwo ari iryanjye kuko ni gitifu kandi inzu yanjye n’iya Mukagahigi ntabwo arizo kibazo gusa kuko hari izindi nzu zirimo kubakwa nka Ribera arimo kubaka, uwitwa Kaderi arubaka, Kigingi, hari inzu ya koperative basakaye ku mugoroba twe twazize ko turi abapfakazi .”
IMG 20170715 WA0012

Mukagahigi Odette nawe asanga kuba ubuyobozi bwarabatoranyije mu bandi bagasenyerwa ari akarengane mu marira n’agahinda kenshi uyu mubyeyi ati: “ Twe twabaye insina ngufi kuko nitwe bahisemo gutoranya kandi nkanjye nari maze imyaka irindwi ntagira aho mba ni umugiraneza wamfashije angurira akabanza ndetse n’amabati none bayisenye kandi nari maze igihe akagari kazi ibibazo byanjye kandi gitifu niwe wavuze ko noneho kubaka nta kibazo .” Uyu mubyeyi uvuga ko abayeho nabi ntiyabashije gukomeza ahubwo yafashwe n’ikiniga.
IMG 20170715 WA0020

Twegereye abaturanyi b’uyu mubyeyi maze nabo bagaragaza ko babajwe no gusenyerwa kwa Mukagahigi.

Umuturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye Bwiza.com ko batangajwe no kubona asenyerwa kandi hari abandi batasenyewe nabo barimo kubaka.

Yagize ati: “ Ntabwo numva impamvu bamusenyeye ari indushyi naho abifite bakabareka nabo barimo kubaka twe byatubabaje cyane urebye ubuzima abayemo kandi ni umuntu wari wamufashije ngo abone aho aba nk’abandi banyarwanda ”.

Abo twasanze nabo bubaka nabo baravuga ko gitifu ari we watumye bubaka

Umwe muri bo ni Kavamahanga uvuga ko arimo kubaka nta byangombwa afite nka bagenzi be basenyewe.

Yagize ati: “ Nta byangombwa mfite, ariko gitifu yavuze ko kubaka nta kibazo twese dutangira kubaka ntabwo yadusobanuriye inzira bicamo ngo umuntu yubake ibyo kwaka ibyangombwa byo ntabyo yatubwiye ”.
IMG 20170715 WA0017

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagezi, Mukankusi Odette utashatse kugira byinshi avuga kuri iki kibazo, mu magambo macye yagize ati: “ Oya ntabyakozwe .” Ubwo yahise akupa telephone dukomeza kumuhamgara ntiyitaba telephone.

Ubuyobozi bw’umurenge bwemeza ko hasenywe inzu ya Mukabungingo kandi uwo bizagaragara ko yarenze ku mategeko azahanwa nkuko byemezwa na Niyomwungeri Richard.

Yagize ati: “ Hasenyewe umuntu umwe ni uwitwa Mukabugingo Louise yari yubatse mu muhanda kandi icyo kibanza cyarishyuwe ubwo bubakaga umuhanda ukorwa na Feeder Roads,yabonye ko umuhanda batarimo gukora ahita atangira kubaka ngo nibaza bagasanga yaruzuye bazongere bamubarire.Uwo wundi we nta makuru mbifiteho kereka mbanje kubaza, gitifu w’akagari nta burenganzira atanga bwo kubaka ,ntabwo kubaka ari mu magambo bikorwa umuntu afite ibyangombwa,abantu bose barahagaritswe nta muntu wemerewe kubaka ababikoze turabahagarika bakomeza tukabasaba kwikuriraho ibyo bamaze kubaka ntabo dusenyera, hari uwaciye murihumye ubuyobozi cyangwa yafatanyije n’ubuyobozi ibyo twabikurikirana nta muntu numwe uri hejuru y’itegeko ”.
IMG 20170715 WA0010

Kubuza abaturage kubaka muri aka kagari bifitanye isano no kuba hari agace k’amanegeka.

Aya mazu yasenywe ari hafi y’ibiro by’akagari. Hari andi mazu agera kuri 6 twabashije kugeraho nayo bubakaga ndetse hari abandi batangiye kubumba amatafari nabo bitegura kubaka. Amaterasi nayo batangiye kuyabumbiramo amatafari ya rukarakara ku buryo bashaka kuyubakamo.

Abaturage bashinja gitifu n’umuyobozi w’umudugugu gutonesha abafite ubushobozi bakanakeka ko abatarasenyewe batanze indonke.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ngabonziza Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *