Rwamagana: Hari abaturage bakishyura imisoro ku butaka butakiri ubwabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bafite amasambu yanyujijwemo imihanda bamaze imyaka 3 bakwa imisoro y’iyo mihanda bitewe nuko yari mu butaka bwabo kandi baranabutanze ku buntu, ibintu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari uburangare bw’umuturage ugitanga ayo mafaranga kuko uwabwegereye ngo yakuriweho iyo misoro.

Uyu mwaka ubaye uwa gatatu ushize abaturage bo mu Mudugudu wa Kimbazi, Akagari ka Ntunga, mu Murenge wa Munyiginya ho mu Karere ka Rwamagana, basorera ubutaka batagifiteho uburenganzira kubera ko bwacishijwemo imihanda bavuga ko ari minini.

Umwe muri aba baturage waganiriye n’imwe mu maradiyo yo mu Rwanda dukesha iyi nkuru, avuga ko bamutwaye ubutaka bungana na metero eshanu bakuye mu kibanza yabagamo kingana na metero 30 kuri 25, bagacishamo umuhanda kuri ubu akaba asigaranye metero 20, ariko yajya kubona akabona baje kumwishyuza umusoro w’ubutaka harimo n’izo metero bamutwaye.

Undi muturage yagize ati: “ Batuzaniye ibipapuro bivuga ngo dusorere ubutaka bwacu, ufite n’ikibanza agisorere, turabyakira, ariko twibaza ko.., tuzasorera ubutaka tudafite?…ubutaka bwacu barabugabanyije baciyemo imihanda. Tuzasorera ubutaka tudafite? Kugeza ubu ibyangombwa dufite by’ubutaka, ntabwo ari byo..ubutaka ntabwo ari bwo dufite. Tuzasora dute? Duhereye he ?”

Uyu muturage akomeza avuga ko yumva byaba byiza habayeho gusubira mu ibarura kuko ahakabaye hanini bahagabanyije.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwo buvuga ko umuturage ugisorera ubutaka adafite ari uburangare yagize kuko ngo ababugannye bakemuriwe ikibazo.

Bwana, Mbonyumuvunyi Radjabu, uyobora aka karere, avuga ko ibyo byafatiwe umwanzuro mu nama njyanama, abantu bose bakaba bagomba kujyana ibyangombwa byabo bagasaba icyo bita subdivision kuko ngo wasangaga hari ufite ikibanza kimwe kiri consolidated, bityo kugirango n’uzashaka kugurisha ikibanza kimwe kiri ruguru cyangwa hepfo y’umuhanda azakigurishe bimworoheye. Yongeyeho ko ubagannye ibi babimukorera ku buntu.

Agira ati: “ Urumva ibyo gusora, biba ari uburangare bw’umuntu. Kuko hashize igihe kinini twarababwiye ngo nibabizane ibyo byangombwa tubahe ibyangombwa bijyanye n’ubutaka bafite imihanda yavuyemo. Niba ari n’ibibanza bibiri kuko hari ahagiye havamo bibiri cyangwa bitatu, ajye agurisha kimwe ukwacyo bitiriwe bimugora, abatarabizanye nibo bakoze ikosa kuko twebwe twarabibatangarije kandi ibyo byose bikorwa ku buntu kuko nabo batanze ubutaka bwabo ku buntu .”

Izi serivisi zo guhinduza ibyangombwa by’ubutaka Akarere ka Rwamagana kavuga ko kari guha aba baturage ku buntu, ubusanzwe ngo zishyurwa amafaranga 5,000.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *