Rwamagana: Ikigo gicukura amabuye y’agaciro abakozi bacyo baherutse guhera mu kirombe cyasubitse imirimo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyo muri Afurika y’Epfo gikorera mu Rwanda kitwa PIRAN Resources Limited, gifite ikirombe giherutse guheramo abakozi bacyo bane mu gihe cy’iminsi itatu, cyabaye gihagaritse imirimo yacyo yo gucukura aho gifite ibirombe hose kivuga ko ari ku mpamvu z’umutekano.

Mu kiganiro umuyobozi wacyo, John sanderson yahaye New Times, yavuze ko ibiherutse kuba mu kirombe cyabo cya gasegereti mu Murenge wa Mwurire, ho mu Karere ka Rwamagana, aho abakozi babo bane barokotse kubw’amahirwe byatumye batekereza ko basubiramo ibijyanye n’umutekano mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazasubira mu minsi iri imbere.

Yavuze ko mu gihe bahagaritse ibikorwa byo gucukura mu birombe bya Mwurire na Musha, hose muri Rwamagana, bashaka kubanza gusuzuma ikijyanye n’umutekano no kureba ibyago bishobora kugera ku bakozi babo.

Aba bakozi bane bakaba barakuwe munsi y’ubutaka ari bazima nyuma y’amasaha 72 aho bari bafatiwe muri metero 150 uvuye ku rwinjiro rw’ikirombe no muri metero 20 z’ubujyakuzimu.Byibuze abantu 150, barimo abashinzwe umutekano, abaturage n’abandi bacukuzi b’amabuye y’agaciro bakoraga amasaha 24 basimburana bacukura inzira bacamo batabara abo bakozi itaka ryari ryafunze aho bagombaga gusohokera.

Bwana Sanderson akaba avuga ko raporo y’itsinda rihuriweho yakozwe izifashishwa mu kubaha umurongo bagenderaho birinda ibyago nk’ibyabaye.

Iki kirombe cya Mwurire bivugwa ko cyatangiye gukoreshwa kubw’abakoloni ndetse bikavugwa ko kirimo iznira nyinshi harimo n’izo abacukura batazi.

Bikavugwa ko kutamenya neza ibice bigize iki kirombe ari byo byateye iyi mpanuka iheruka nyuma y’aho umwe mu bacukuraga akuyeho ibuye ryari rifashe inzira itari izwi.

Ku mpamvu z’umutekano rusange no kwirinda Ibiza, sanderson akaba avuga ko bateganya gushora miliyoni 5$ mu rwego rwo gutangiza uburyo bugezweho bw’ubucukuzi bwizewe kandi abakozi bose bagahabwa amahugurwa. Yasobanuye ko uburyo gakondo busanzwe bukoreshwa bushyira mu kaga ubuzima bw’abakozi.

Yanaboneyeho gushimira abaturage ba Mwurire n’abandi bose bagize uruhare mu kurokora abakozi babo avuga ko byagaragaje uburyo busangiwe bwo kumva ko umuntu agomba gutabara ubuzima .

Hagati aho, abo bakozi bane bari baheze mu kirombe bavuye kwa muganga ndetse kuri ubu bameze neza nk’uko abayobozi babyemeza.

Iyo avuga ibyababayeho, umwe muri aba bakozi barokotse urupfu witwa Gilbert Gasigwa w’imyaka 23, avuga ko ari ibintu umuntu atakwifuza no gutekereza kuko bari mu gihe batamenyaga niba bwije cyangwa ari ku manywa, akavuga ko icyizere bari bafite gusa ari ibimenyetso bakomezaga kumva by’abatabazi kugeza babagezeho.

Kugirango bavugane n’abari hanze ngo nabo bumve ko bakiri bazima, abatabazi bakaba barahondaga ku rutare rimwe abari imbere nabo kugirango babumvishe ko bakiriho bagakomanga inshuro eshatu.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *