Rwamagana: Inkende ziba mu mujyi zikomeje guhohotera abaturage

Sangiza iyi nkuru

Aba baturage bavuga ko izi nkende zari zorowe n’umuganga wahabaga witwa Gasana Jean Baptiste. Nyuma ngo yaje gupfa mbere gato ya 2010. Izi nkende ngo zari 3, zihamaze imyaka irenga 20, zabanaga n’inkanga. Abavandimwe ba Gasana baraje batwara inkanga i Kigali, basiga inkende, nazo niko kwirara mu ngo z’abaturage no mu isoko rya Rwamagana zishaka ibyo kurya.
Gusa umuvandimwe wa Gasana avuga ko izo zitaba ari iza mukuru we, ngo imyaka ishize ni myinshi apfuye. Ikindi ngo zitaranduranyije mbere akimara gupfa ntizabyiga ubu. Urugo zabagamo rwarimo ivuriro ubu rurimo akabari.
Umucuruzi w’imbuto Murekatete Solange, ni umwe mu bo inkende zangirije. Aganira na bwiza.com agira ati “ducuruza imbuto nta mutekano kuko tubangamiwe n’inkende zitwangiriza imbuto cyane cyane imineke, izo nkende iyo zije ntuzihe imineke zishobora gufata iseri iyisigaye zikayimena”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arasaba ko izi nkende zikurwa mu mujyi urebye nabi azibuza kumwangiriza ziramurya, ngo hari umuhungu witwa Kamusoni zariye barwanira umuneke. Abandi nabo batuye muri uyu mujyi bemeza ko izo nkende zibabangamiye kuko ngo zirara zigenda hejuru y’inzu.
Umuturage utarashatse ko izina rye ritangazwa agira ati “zikunda kuza mu rugo abana bakikanga zabatera ubwoba bakiruka. Ntabwo dukwiye kubana n’inkende bazazijyane muri parike nibibananira bazazice ariko zive mu baturage”.
Umusore Kamusoni zamuteye ubumuga
Nyabucenderi uzwi nka Kamusoni avuga ko izo nkende zamuriye amaguru barwanira umuneke. Ati “nari mfite imineke maze inkende iransimbukira ishaka kuyinyaka nanga kuyirekura imfata ku maguru iranduma ku buryo iyo hataba abantu yari kunyica, ubu amaguru yanjye arambabaza cyane bitewe n’ibisebe natewe n’izo nkende”.

Akagera
Inkende

Ubuyobozi bugiye gukora ubuvugizi izi nkende zijyanwe muri parike nk’uko byemezwa na Twagirimana Remy ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kigabiro. “Ubwo babitubwiye tugiye kubakorera ubuvugizi kuko nanjye njya nzibona mu isoko zigenda, tugiye kuganira n’abo bireba”.
Tariki ya 11 kamena 2016 abakozi bashinzwe ubuvuzi bw’inyamaswa bashatse izo nkende ngo bazijyane muri parike ariko ntibazibona nk’uko byemezwa na Dr Mudakikwa Tony umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’inyamaswa muri RDB mu ishami ry’ubukerarugendo.
Ati “barabitubwiye umwaka ushize tujyayo turarayo kugira ngo tuzifate tuzihakure ariko ntitwabasha kuzibona, twabwiye ababishinzwe mu karere ko bamenya aho ziherereye tukajya kuzifata.Igihe cyose babitumenyesha twajyayo tukazifata tukazijyana aho zigomba kuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *