Rwamagana: RIB mu ihurizo ryo gufata umuntu utazwi wafashe umwana ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na Polisi ruri gushakisha umugabo wahise aburirwa irengero wafashe ku ngufu agakobwa k’imyaka 10 kuwa Mbere, itariki 11 Mutarama, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ifatwa ku ngufu ry’uyu mwana ryamenyekanye kubera musaza we. Nk’uko yabitangaje, ngo umwana w’umukobwa yari ari kuva ku ishuri ubwo umugabo ushinjwa kumufata ku ngufu yamuyoberezaga mu gihuru kiri hafi y’umuhanda.
Uwafashwe ku ngufu yiga ku ishuri rya Le Paradis des Anges.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM) umwana yari ataragera mu rugo, bituma ababyeyi bagira ubwoba, maze ise yihutira kujya ku ishuri yigahaho ngo amenye uko byamugendekeye.

Abayobozi b’ishuri nk’uko musaza w’uwahohotewe yabitangaje, babwiye umubyeyi ko umukobwa we yavuye ku ishuri kare atahanye n’abandi banyeshuri.

Umubyeyi yasubiye mu rugo asanga umwana yahageze arimo kurira avuga ko umuntu atamenye yamufashe ku ngufu, umubyeyi ahita abimenyesha polisi na RIB. Umwana bahise bamujyana kuri Isange One-Stop-Centre muri Rwamagana ngo akurikiranwe.

Umuvugizi wa polisi mu burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, kuri uyu wa Kabiri yabwiye The New Times ko uyu mwana yoherejwe mu Bitaro by’Ikitegererezo bya Rwamagana ngo akorerwe ibizamini byisumbuye.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira avuga ko hakomeje iperereza ariko uwakoze icyaha utaramenyekanye atarafatwa.

Ati “ Ukekwa ntabwo azwi kandi ntarafatwa ariko, dukurikije uko twamusobanuriwe, twizeye kumubona,”

Murangira kandi avuga ko uburyo ukekwa yakozemo icyaha budasanzwe kuko nta muntu n’umwe haba mu muryango w’uwahohotewe cyangwa mu baturanyi umuzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *