Rwamagana: Rucamwigugu arasaba ubuyobozi kumurenganura ntakomeze gusiragizwa

Sangiza iyi nkuru

Rucamwigugu Adolphe utuye mu mudugudu wa Bigabiro arasaba ubuyobozi kumurenganura kubera ikibazo cy’ubutaka bwe asabira ibyangombwa ntabihabwe, agashyira mu majwi umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kigabiro ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa Bigabiro banze kumufasha.

Rucamwigugu Adolphe avuga ko  ubwo yaburanaga n’umugore we, Mukandori Pascasie, urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rwabagabanyije imitungo ariko umuhesha w’inkiko w’umwuga ngo arangiza urubanza nabi.

Rucamwigugu avuga ko Mukandori yakomeje kumubuza uburenganzira ku mitungo ye ndetse akabifashwamo na bamwe mu banze kumufasha kubona ibyangombwa by’ubutaka yahawe n’urukiko.

Yagize ati “ubwo batugabanyaga imitungo, Umuhesha w’inkiko yafashe ubutaka urukiko rwampaye abuha Mukandori ubu niwe ubuhinga, urukikiko rwampaye inzu y’umuryango iri mu kibanza nomero 2938 ariko Igice kimwe cy’ubutaka bwanjye Mukandori niwe ugikodesha abagihinga kandi atarahawe ubwo butaka, ibyo byose iyo mbigejeje ku buyobozi bambwira ko nkunda imanza bigaragara ko bari ku ruhande rwa Mukandori”.

Rucamwigugu ashinja umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutaka mu murenge gufasha Mukandori kumubuza uburenganzira ku butaka bwe.

Agira ati “Niba twaratandukanye na Mukandori ni gute abayobozi bambuza kubona uburenganzira bwanjye, umuyobozi w’umudugudu aherutse kuzana abantu mbajije icyo baje gukora mu butaka bwanjye ambwira ko mu butaka ndimo ari muri mine na Kariyeri nza kumenya ko umuhungu wanjye na nyina bashaka kubunyaga”.

Rucamwigugu akomeza avuga ko umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge yanze kumufasha kubona icyangombwa cy’ubutaka

Aragira ati “nagiye ku murenge kugira ngo bamfashe kubona icyangombwa cy’ubutaka burimo inzu ntuyemo nahawe n’urukiko ariko ngeze ku murenge umukozi ubishinzwe ambwira ko ngo ntuye muri Mine na kariyeri ariko nahise numirwa kuko umuhungu wanjye yahoraga avuga ngo nta mutungo mfite, ko ntuye muri mine na kariyeri, nibwo namenye ko bagiye kunyaga ibyo nahawe byose”.

Umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kigabiro, Habahayo Emmanuel avuga ko ikibazo cya Rucamwigugu kizakemurwa ahereye hasi mu buyobozi .

Aragira ati “birashoboka ko habayeho kwibeshya mu kubarura ubutaka ibitaribyo, ubwo yagana ubuyobozi bw’umudugudu bakamuha inyandiko iriho ubuhamya bw’abaturage bazi ko ubwo butaka ari ubwe agafashwa kubona ibyangombwa by’ubutaka”.

Umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Rwamagana, Mukagisagara Eugenie, yatangarije Bwiza.com ko mu kagari ka Cyanya nta Mine na Kariyeri zibaha. Ati “nta hantu dufite mine na kariyeri muri Cyanya, aho ziri ni mu kagari ka Bwiza”.

Yakomeje avuga ko nubwo byaba bihari, hakurikijwe amategeko, umuturage yishyurwa n’abagiye kuhacukura, akimurwa, ko umuturage atanyagwa umutungo we.

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *