Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene ari kumwe n’abahanzi barimo Danny Vumbi na Mico the Best bifatanyije n’abanyarwamagana mu gitaramo cyo gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu murenge wa Kigabiro
Theo Bosebabireba wishimiwe n’abanyarwamagana mu ndirimbo nka bose babireba icyifuzo n’inzindi ndirimbo yafatanyaga n’abakunzi be kuririmba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, bwiza yegereye Bosebabireba avuga ko yari i Rwamagana mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida akunda mu rwego rwo gusaba abakunzi be gutora Paul Kagame.
Yagize ati’’Ntabwo ari Rwamagana gusa nagiye na Gicumbi kabiri Kayonza njye ndi umunyamuryango wa FPR ndetse nshyigikiye Paul Kagame kuko namenye ubwenge nsanga Kagame ayobora neza kandi ndabona hari byinshi yagejeje ku banyarwanda ku buryo mbona ariwe ukwiye gukomeza kutuyobora kugirango tugere kuri byinshi birimo iterambere ,Roho nzima itura mu mubiri muzima.’’
”Niyo mpamvu njye mbona tugomba gutora Kagame agakomeza kutugeza ku iterambere. Ndasaba abafana n’abankunda gutora Paul Kagame agakomeza kutuyobora’’
Mu buhamya bwatanzwe na Annonciata Uwimpuhwe yavuze ko yarwaye umuhogo bigasaba ko bamuteramo undi bigakorwa abifashijwemo na Paul Kagame bityo na we akaba yasabye abanyarwamagana kuzamutora.
Yagize ati”Nararwaye banjyana muri FAYSAL ariko birananirana ku buryo byasabaga ko banjyana mu Buhindi ariko nta bushobozi nari mfite. Nari maze kugera ku biro 28 bambwira ko ntajya mu Buhinde mfite ibyo biro, ariko Paul Kagame yatumije ibiryo binyongerera ibiro muri Amerika mu mezi 8 nari ngize ibiro 48 bituma mbasha kujyanwa mu Buhinde bampa undi muhogo ubu ndabasha kuvuga nkamira ntabishoboraga.”
Uyu mugore akomeza avuga ameze nk’umwana witegura batisimu ko itariki itinze kugera ngo amutore akanasaba abantu kuzamushyigikira.
Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi na we yasabye abaturage ba Rwamagana kuzatora Paul Kagame.
Yagize ati”Paul Kagame nta wutamwifuza kuko n’amahanga yifuza kuyoborwa na we kubera imiyoborere myiza ,abanyarwamagana mwagaragaje ko mumukeneye mutora ko itegekonshinga ryahinduka mu ngingo yaryo ya 101, mwaje ku mwanya wa mbere mu turere twose 30 kw’itariki ya 4 tuzamutore 100% kugirango dukomeze kugera ku iterambere ,ndabasaba kuzatora umukandida ubereye abanyarwanda”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame mu karere ka Rwamagana byatangiriye mu murenge wa Nzige kuwa 15 Nyakanga 2017 bisozwa kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nyakanga mu murenge wa Kigabiro bikaba byarabereye no mu tugari ndetse n’imidugudu yose mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


