Mu giterane cyo gushima Imana kubera uburyo amatora yakozwemo, Abanyarwanda bagatora umukuru w’igihugu mu bw’isanzure n’amahoro, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yavuze ko u Rwanda rugeze aheza.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Nzeri 2017, nibwo abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Rwamagana bahuriye mu biterane cyo gushima Imana, bishimira imigendekere y’amatora yabaye ku itariki ya 4 Kanama Abanyarwanda bitorera umukuru w’igihugu.
Uretse abayobozi b’amatorero n’amadini n’abayoboke bayo, abayobozi mu nzego z’ibanze na bo bitabiriye ibyo biterane byabereye mu mirenge yose mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi, yari mu murenge wa Gahengeri, mu butumwa yahatangiye yibukije ko imiyoborere myiza yimakajwe mu Rwanda ishingiye ku nyungu z’abaturage no guha agaciro Abanyarwanda bikajyana n’umutekano no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Agira ati “Turishimira uburyo amatora yagenze, twatoye neza kandi twishimira ko dufite n’uburyo Abanyarwanda dufatanya muri gahunda nk’iyi dushima Imana nta gihugu na kimwe uretse u Rwanda umukiristu n’umusiramu bahurira mu gikorwa nk’icyo cyo gushima Imana, ibi na byo n’ubudasa kandi igikorwa nk’iki ni ngombwa kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Meya Radjabu yanavuze ko hari abanyamahanga benshi bifuza kuba Abanyarwanda biturutse ku buyobozi bwiza n’imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika.
Agira ati “Tugeze heza kugeza aho abanyamahanga bifuza kuba Abanyarwanda, hari abanyamahanga bifuza kuba Abanyarwanda kubera imiyoborere myiza, mperutse kureba aka video k’umunyakenya avuga ko ari ibishoboka abanyarwanda bakabatije Perezida Kagame nibura igihe gito kugirango atunganye igihugu cyabo”.
Abaturage bavuga ko bishimira uburyo amatora yageze bakavuga ko bishimira umutuzo wabaye mu matora,
Ndayirangije Jean Baptiste, ni umuturage utuye mu murenge wa Gahengeri avuga ko gushima Imana kubera amatora uburyo yagenze byari bikwiye.
Ati “twatoye neza ku buryo amatora yacu yari ameze nk’ubukwe mu gihe ahandi usanga haba imvururu n’ubwicanyi, twebwe amatora yabaye mu mutuzo buri wese akahitamo umukandida ashaka, twatoye neza ku buryo iyo wageraga ku cyumba cy’itora wasangaga umeze nk’utashye ubukwe kandi kuba Paul Kagame yaratowe twagombaga gushima Imana yashatse ko akomeza kutuyobora”.
Mu bice bitandukanye by’igihugu amatora ya perezida wa Repuburika yo ku wa 4 Kanama 2017, bagiye bayitegura nk’ubukwe, ibi bikaba byaragiye binagaragara mu mirenge igize aka karere, aho nko mu murenge wa Kigabiro, akagari ka Cyanya, imidugudu yakoresheje amafaranga menshi mu gutaka ibyumba by’itora kandi amafaranga yo gutegura atangwa n’abaturage ubwabo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


