Umuturage witwa Pasiteri Theoneste Bapfakurera wo mu Mudugudu wa Gitaraga mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye ubwo yari mu iduka ry’uwitwa Théophile Ntirutwa. Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera mu Karere Rwamagana yavuze ko abantu bagera mu 9 , baje bambaye amakote bafite n’imbunda bakabanza gukanga abaturage hafi yaho pasiteri Theoneste yanyweraga Fanta. Aya makuru kandi akomeza avuga ko aba bakoze ubwicanyi baje bagasanga aho pasiteri yari ari maze bagapfuka ku munwa abantu bane bari kumwe , barangiza bakica uyu pasiteri bakagenda. Amakuru Bwiza.com yahawe n’umwe mu baturage batashatse gutangazwa amazina ni uko aba bantu bari bitwaje intwaro za gakondo n’imbunda nto (pistol) bageze mu iduka rya Theophile Ntirutwa ahagana saa moya n’igice, ubwo yari arimo gufunga gusa ngo bagakomanga bavuga ko bashaka kwinjira. Uyu ati “ Hafi saa moya n’iminota irenga. Théophile Ntirutwa yari arimo yitegura gufunga ka shop ke. Yumva abantu binjiye basunika abantu ngo binjire. We ahita aryama muri kontwari [comptoir], ubwo abo binjijwe bahise bababoha amaboko, batera ibyuma kandi banarasa umwe muri bo Pasteur Theoneste Bapfakurera ahita yitaba Imana.” Uyu yatangarije Bwiza.com ko uyu Ntirushwa asanzwe ari umurwanashyaka w’ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda, DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire. Akeka ko abagabye iki gitero ari we bashakaga gusa ngo ntibamubonye kuko yari yihishe. Bahati Bony, Gitifu w’Umurenge wa Muyumbu we yavuze ko abishe uyu mu pasiteri bamwicishije ibyuma kandi ko batari abajura . Ati ” Ntabwo bari abajura kuko nta kintu bibye baje bagamije kwica, barangije kumwica barigendera, basiga bapfutse umunwa abandi bane ndetse bambuye abaturage amatelefoni yabo mbere yuko bamwica.” Yakomeje agira ati “Bigaragara ko bamwishe bamuteye ibyuma ariko babanje gukangisha abaturage imbunda.” Bwiza.com yahamagaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun avuga ko ari mu nama. Yasabye umunyamakuru kwandika ibibazo yifuza kumubaza mu butumwa bugufi, akaza kubusubiza. Ubwo iyi nkuru yategurwaga, CIP Twizeyimana ntiyari yagasubije ubutumwa bugufi yandikiwe. Tukaza gutangaza ibyo yadutangarije kuri iki kibazo. Bwiza.com kandi yahamagaye Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) , Marie Michelle Umuhoza, atangaza ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abakoze ubu bwicanyi, yongeyeho kandi ko abantu bagera kuri 4 bakekwa bamaze gutabwa muri yombi . Igihe iperereza ryazarangira bikazashyikirizwa ubugenzacyaha.



6 Responses
Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana
None se ni pastor wiyihe church? Naho I by”urupfu rwe inzego zibishinzwe zikore akazi kazo.
Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana
None se ni pastor wiyihe church? Naho I by”urupfu rwe inzego zibishinzwe zikore akazi kazo.
Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana
Ahaaaaa rwamagana ndumva imerewe nabi peeee!!!!
Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana
Ahaaaaa rwamagana ndumva imerewe nabi peeee!!!!
Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana
Ndumva akisto dufite ibibazo pe?
Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana
Ndumva akisto dufite ibibazo pe?