Abayobozi barimo Depite Nyirabazayire Angelique na Meya Mbonyumuvunyi Radjab mu butumwa bagejeje ku baturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari y’Igihugu wabere mu Murenge wa Kigabiro ku rwego rw’Akarere Rwamagana,basabye urubyiruko kwirinda imyitwarire n’imyifatire bibaganisha ku bugwari ndetse no guca ukubiri n’ibikorwa by’urukozasoni.
Urubyiruko rwitabiriye umunsi w’Intwari y’Igihugu rwabwiye Bwiza.com ko umunsi w’Intwari z’Igihugu bawigiramo bibafasha gutegura ejo hazaza habo.
Umurungi Nadine ni umwe mu rubyiruko rivuga ko biyemeje kwigira ku Ntwari z’Igihugu mu kugira uruhare mu iterambere.
Ati” Umunsi w’Intwari,tukuyemo byinshi bizadufasha kugira uruhare mu iterambere rw’Igihugu.Twumvise ko tugomba kumvira inama duhabwa tukirinda gusenya ibyo intwari twizihiza zaharanire ahubwo tukabigiraho kwitangira Igihugu cyacu kuko nitwe Abanyarwanda bahanze amaso mu bihe bizaza .”
Umuyobozi w’Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, mu butumwa yatanze,yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire n’imyifatire bigayitse bakora bigana Abanyamahanga.
Yagize ati” Ubutumwa twaha urubyiruko,nkuko perezida wa Repubulika yabigarutseho ,hari ibitabereye abanyarwanda ,hari imico itari iy’abanyarwanda ,nk’urubyiruko rwa Rwamagana ndetse n’abandi banyarwanda , ibikorwa by’urukozasoni bagomba guca ukubiri nabyo bakanabirinda abakiri bato .”
Meya Mbonyumuvunyi akomeza ati”Urubyiruko n’ Abanyarwanda bose, uyu munsi ,bafite umutekano n’umunezero ariko ntibigomba kuvamo kuba ibyigenge ngo barengere bakore ibizira mu muco wacu kuko ibikorwa by’urukozasoni ni amahano mu muco Nyarwanda, niyo mpamvu bigomba kwamaganirwa kure .
Depite Nyirabazayire Angelique wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu mu karere ka Rwamagana,yabwiye abawitabiriye ko bagomba kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari asaba urubyiruko by’umwihariko kuba ibigwari .
Yagize “Buri muntu wese mubyo ashinzwe nabe ku ruhembe arasaniraho turasabwa kurangwa n’indagagaciro z’ubutwari zaranze intwari twizihiza uyu munsi ,gukunda Igihugu,umurimo unoze ,guharanira gushyira imbere inyungu rusange ,kugira Ubumwe nirwo ruhare buri munyarwanda asabwa mu Kubaka iterambere rirambye rw’Igihugu cyacu .”
Depite Nyirabazayire yakomeje agira ati”Nk’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko,turasabwa kwigira ku Ntwari z’Igihugu batere ikirenge mu cyabo . Urubyiruko mugomba kwirinda icyabagusha mu mutego w’ubugwari ,amacakubiri ndetse n’ubunebwe .”
Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31 wari ufite insanganyamatsiko igira iti”
Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’iterambere”.


