Rwanda: Abarundi barihirwaga na ‘Fondation’ ya Barankitse mu kangaratete

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyeshuri b’impunzi z’Abarundi baba mu Rwanda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo guhagarikirwa inkunga y’amafaranga yavaga muri Fondatio Maison Shalom ya Marguerite Barankitse byatumye babuzwa gutangaza ubushakashatsi bwabo busoza amasomo ya kaminuza, bizwi mu mvugo y’ikinyeshuri nko kudefanda.

Aba banyeshuri barenga 70 barihirwaga na Barankitse biga mu bigo bitandukanye mu Rwanda bavuga ko batazi impamvu bahagarikiwe amafaranga y’ishuri mu gihe kigera ku mezi ane.

Rock Bideri, umuyobozi uhagarariye aba banyeshuri, avuga ko bari mu gihirahiro kandi badahabwa ibisubizo n’inzego zibishinzwe.

Yabwiye BBC Ati ” Ikibazo dufite kirazwi. Twagiye tujya mu nzego zitandukanye tuzimenyesha kugira ngo badufashe ariko ntabwo byakunze. Twasoje kwandika ibitabo ariko batwangiye kudefanda kuko ntiturishyura. Maison Shalom twagherageje kuyivugisha cyane, twaranayandikiye kenshi tubasaba ko badufasha ariko ntibyigeze bibaho.”

Kuwa 7 Ugushyingo 2020, BWIZA yabagejejeho inkuru ko hatazwi impammvu yi buruse yahagaritswe.

SOS Media Burundi yatangaje ko aba banyeshuri bakiriye ubutumwa bwa imeli (e-mail) bubabwira ko ubufasha mu byo kwiga bahabwaga na Maison Shalom, bwahagaritswe. Gusa muri ubwo butumwa nta mpamvu ikubiyemo ivuga impamvu y’iki cyemezo.

Umuyobozi wa Maison Shalom, Richard Nijimbere yasoje imeli avuga ngo “ Tubifurije amahirwa masa mu gushaka uko mwasoza amasomo yanyu.”

Maison Shalom yari isanzwe ifasha abanyeshuri b’impunzi kwiga mu byiciro bitandukanye harimo na kaminuza zigenga.

Barankitse yashinze Maison Shalom mu myaka 30 ishize, hagamijwe gufasha imfubyi n’abandi bakeneye ubufasha. Ubu bufasha yakomeje kubutanga ubwo mu 2015, Abarundi benshi bahungaga imvururu za politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *