Rwanda-Burundi: Abahagarariye ingabo baba baherutse guhura nyuma gukozanyaho

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 28 Gashyantare 2021, ingabo z’u Rwanda zarwaniye n’iz’u Burundi ku musozi wa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke, hafi y’urubibi ruhuza ibihugu byombi.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, iyi mirwano yabaye ubwo ingabo z’u Rwanda zirukanaga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN bari mu ishyamba rya Nyungwe, bitegura kugaba igitero mu gihugu, zibageza mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko hari umusirikare wakibwiye ko imirwano yamaze igihe gito kuko abakuriye ubutasi mu bihugu byombi bavuganye, ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bw’u Burundi, iz’u Burundi nazo zisigara zihangana n’abarwanyi b’iyi mitwe.

Haravugwa guhura kw’abahagarariye ku mpande zombi

Urubuga SOS rukunze gutangaza amakuru yizewe arebana n’umutekano urebana n’ibihugu byombi kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 rwatangaje ko abahagarariye ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe bahuriye ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, aho Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi mu Rwanda uhurira na Zone Ruhororo, Komini Mabayi mu Burundi.

Uru rubuga ruvuga ko amakuru rwahawe n’umusirikare avuga ko uruhande rw’u Burundi rwari ruyobowe n’ukuriye ubutasi mu gisirikare, Col Ernest Musaba, mu gihe urw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abaturutse muri Diviziyo ya gisirikare ya gatatu ikorera mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.

Uyu musirikare utatangarijwe amazina yavuze ko inama “yatangiye saa yine z’igitondo, baganira ku birebana n’umutekano w’imbibi bihuriyeho, irangira saa kumi z’umugoroba” nk’uko abatuye muri Ruhororo babivuze.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama nk’uko SOS ibivuga, harimo ko impande zombi zizajya zihererekanya amakuru ajyanye n’ubutasi, hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro yahungabanya umutekano w’ibihugu byombi, by’umwihariko iyashinze ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

BWIZA yashatse kumenya icyo ibiro bikuru by’ingabo z’u Rwanda bivuga iyi nama, ibaza Umuvugizi wazo, Lt Col Ronald Rwivanga, gusa inkuru isohotse ataraduha igisubizo. Nakiduha turaza kucyongeramo.

Ubwa kabiri ikibazo cy’umutekano wo ku mbibi cyaba gihuje impande zombi

Tariki ya 26 Kanama 2020 nabwo abarimo uhagarariye urwego rw’ubutasi mu Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ndetse n’abarimo uhagarariye urw’u Burundi, Col. Musaba bahuriye ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi, bagirana ibiganiro nk’ibi.

Ibi biganiro byari bibaye nyuma y’umwuka mubi wari umaze imyaka itanu uri hagati y’ibihugu byombi bitewe n’ibibazo by’umutekano, byari byitabiriwe na Col Leon Mahoung wari uyoboye urwego rw’ingabo zishinzwe umutekano wo ku mipaka y’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Impande zombi zemeranyije kujya zihererakanya amakuru y’ubutasi agamije kurwanya imitwe ihungabanya umutekano, ndetse zizagena undi munsi wo guhura.

Ibibazo by’umutekano ku mbibi zihuza u Rwanda n’u Burundi byatangiye kugaragara nyuma y’2015 ubwo ibihugu byombi byacanaga umubano. Kuva icyo gihe hatangiye kumvikana ibitero bigabwa n’abitwaje intwaro kuri buri ruhande, bigashinjanya kuba inyuma yabyo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *