Rwanda Cycling Cup yabereye mu karere ka Huye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu i Huye, hakinwe isiganwa rya 5 rya Rwanda Cycling Cup 2019 , wari n’umwanya wo kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert wari Visi Perezida wa FERWACY. Mugisha Samuel niwe wegukanye intsinzi yuyu munsi.

Nkuko inyarwanda ibitangaza , abasiganwa bakoresheje intera ya Km 5,6 bahagurukiye imbere y’isoko rya Huye berekeza kuri Stade Huye – Petit Séminaire de Karubanda – Hôtel TWIGA- RRA — hanyuma bakagaruka ku Isoko.

Isiganwa ryatangiye saa yine n’iminota 26, aho abari n’abategarugori bazengurutse inshuro 12 zihwanye na Km 67,2; ingimbi Km 84 (Laps 15) naho abagabo bazengurutse inshuro 20 zireshya na Km 112.

IMG 9555

Abakinnyi 3 ba mbere mu cyiciro cy’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 uko bakurikiranye

  1. Mugisha Samuel Dimension data 02h40’31”
  2. Habimana Jean Eric Fly Cycling 02h40’31”
  3. Rugamba Jamvier Les Amis sportifs 02h40’31”

Nyuma yo kwegukana agace ka Gatanu ka Rwanda cycling cup 2019 kuri sprint, Mugisha Samuel yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde. Yagize ati’ Ni isiganwa ryagenze neza ku ruhande rwange, kuko mu gitondo nari nazindukanye intego yo gutsinda none mbigezeho.”

Bikorimana Elysee yageze aho basoreza ayoboye abandi mu ngimbi

  1. Bikorimana Elysee Benediction Club 02h06’47”
  2. Hategekimana jean Bosco Les Amis Sporttifs 02h06’12”
  3. Baraka Pacis Cycling Club for All 02h07’47”

Mu bakinnyi bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23, basiganwe ku ntera y’ibirometero 112. Nyuma yo kuzenguruka inshuro 20 aho basiganwe, basoje Mugisha Samuel uteganya kujya gukina mu Bufaransa nyuma yo gutandukana na Dimension Data, yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kugera ku murongo basorejeho ari kumwe na bagenzi be batamworoheye muri iri siganwa.

IMG 9499

IMG 9594

IMG 9597

IMG 9585

IMG 9618

Foto: Justin/Huye

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *