Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avuga ko Abanyarwanda nibakomeza kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bashobora gusubira mu bihe byo kuguma mu rugo. Aganira na RBA, Shyaka yatangaje ibi ubwo yavugaga ku bimaze iminsi bigaragara by’abantu bandura ndetse n’abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Minisitiri Shyaka yavuze ko Guma mu rugo ishobora kugaruka ubwo yagira ati: “ Nidukomeza kwirara ndaberurira ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, turasubira mu rugo” Yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze guhaguruka bagakaza umurego mu gusuzuma uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikurikizwa kuko kwirara kw’abaturage kwatuma ibintu bisubira irudubi. Yasabye abaturage kwibuka ukuntu Guma mu Rugo yaryanaga, bityo bakirinda icyatuma ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera bikaba byatuma igihugu cyangwa igice runaka gisubira muri Guma mu Rugo. Avuga ko ubu u Rwanda rugeze mu ikona, aho abarutuye bagomba guhitamo kwirara bityo bagasubira muri Guma mu rugo cyangwa se bagahitamo gukora ibyo basabwa bagakomeza kwirinda COVID-19 kugira ngo ubuzima bukomeze kubra bwiza. Prof Shyaka Anastase yasabye kandi buri Munyarwanda kujya atungira Polisi urutoki aho abonye bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hari hashize kandi iminsi hagaragara imibare itari mike y’abandura ariko hagakira bake, cyangwa ntihagire n’abandi bakira.

4 Responses
Rwanda: Guma mu rugo ishobora gusubizwaho
Za modoka zifite indangururamajwi zakanguriraga abantu kurinda coronavirus zagiye he? Kuko zakeburaga benshi.