Hari umubare munini w’Abanyarwanda batararumva ko icyaha cyo gufata umwana ku ngufu kiremereye kuko ari ikibazo buri wese yakagombye gushira ku mutima akumva ko gifite uburemere bukomeye ku buryo aho cyabaye hose kizira kugihishira .
Ibi bikaba byaratangajwe na Minisitiri muri Perezidanzi,Venantia Tugereyezu mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 3Werurwe 2017 aho yavuze ko umuntu wese yari akwiye kurwana uru rugamba.
Ati’ ’Aho cyanuganuzwe, aho cyumvikanye , ku Mudugudu,ku Kagari cyangwa ku Murenge , abanyarwanda bose bagomba kumva ko ari ikintu cyo kudahishira ahubwo ari amahano yabaye’’
Minisitiri Tugireyezu akomeza avuga ko buri wese yakagombye gutunga agatoki no kugira uruhare mu kurwanya iki cyaha kuko aribwo buryo bwafasha kugira ngo biranduke burundu.
Ikindi Minisitiri Tugireyezu avuga ko gituma ibi byaba biba ku musozi runaka bikazimira ni uko hajya habaho ibintu bimeze nko kumvikana , umwana agafatwa ku ngufu cyangwa se agashyingirwa atujuje imyaka y’ubukure ariko abantu bari aho barimo n’ababyeyi be cyangwa benewabo babigizemo uruhare.
Ati’’A babyeyi cyangwa abaturanyi bakabihishira , bakumvikana hagati yabo , bakavuga bati ibi bintu bibaye hagati y’ababyara cyangwa hagati y’abavandimwe bityo nta ku bivuga ngo twishyire ku musozi ’’
Akomeza avuga ko uretse amasano hari igihe umubyeyi aba ari umukene maze bakamupfukiranya bakamuha amafaranga bigatuma bya byaha atabimenyesha inzego bireba.
Asoza avuga ko uburyo bwonyine bwatuma ibi byaha bicika ari ukubivuga inzego bireba zikabimenya maze ababigizemo uruhare bagakurikiranwa ndetse bagahanwa bikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo cyo gukurikirana abafata abana ku ngufu akaba ari umwe mu myanzuro y’Umwiherero w’Abayobozi bakuru 2016 utarashyizwe mu bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


