Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi(MIDIMAR ) kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018, yatangaje ko ibiza bitewe n’imvura bimaze guhitana abantu basaga 180, ikaba yarasenye amazu menshi ndetse ikangiza imyaka y’abaturage ku buso busaga hegitare ibihumbi bine kuva mu kwezi kwa mbere kugeza uyu munsi.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’ Ibiza n’Impunzi, Jean d’Arc De Bonheur yatangaje ko ibi biza ahanini byatewe n’imvura yaguye mu buryo budasanzwe muri aya mezi ashize ndetse anatangaza ko habayeho ibyuho mu bijyanye no gukumira ndetse no kwirinda ibiza.
Agira ati “Nk’uko mwabibonye twagize imvura idasanzwe ugereranyije n’igihe cyashize gusa icyatumye hagaragara icyuho mu ngamba twagiye dufata harimo imyumvire y’abaturage binangira ku ngamba zo gukumira no kwirinda ibiza ndetse n’imiterere y’igihugu cyacu nk’ahantu hahanamye nko mu birunga”.
Arakomeza agira ati “Hari amategeko agomba gukurikizwa mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro,imicanga usanga rimwe na rimwe atubahirizwa”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko abenshi bacumbikiwe mu baturanyi abandi barakodesherezwa, ibarura rikaba rigikomeza kugira ngo hamenyekane imibare ya nyayo y’ibyangijwe.
Minisitiri Kaboneka kandi yasabye abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye n’imiturire y’akajagari no kudatura mu manegeka (High risk zones).
Muri iki kiganiro, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Fulgence Nsengiyumva yatangaje ko bateganya gutanga inkunga ku baturage bagezweho n’ingaruka binyuze mu kigega cy’ingoboka.
Ati “Turateganya ko dufatanyije n’izindi nzego tuzatanga inkunga kuri aba baturage kuko mu bubiko dufitemo Toni 7,000 z’ibigori na 4,000 z’ibishyimbo. Turasaba abaturage bangirijwe imyaka yabo n’imvura kutayisubizamo ko ahubwo bategereza ikindi gihembwe cy’ihinga cyo mu mpeshyi”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,Dr.Patrick Ndimubanzi yasabye ko abaturage kwitwararika kuko hashobora kwaduka indwara ya malariya,indwara z’impiswi mu gihe iyi mvura yaba ihagaze kugwa bityo ko bagomba kuba bafite ubwisungane mu kwivuza ndetse bakubahiriza amabwiriza yose y’isuku.
Muri rusange,abayobozi bitabiriye iki kiganiro basabye abaturage gukurikirana amakuru ajyanye n’iteganyagihe mu rwego rwo kugira ngo babashe kwirinda ibiza bishobora kubatwara ubuzima.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko iyi mvura idasanzwe izakomeza kugwa mu minsi icumi iri imbere by’umwihariko mu Majyaruguru ndetse n’Amajyepfo y’u Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ibarura rimaze gukorwa rirerekana ko imitungo yangijwe n’iyi mvura ibarirwa mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.





Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya




