Rwanda: Ingo zirenga 987,000 ziracyarangwamo nyakatsi

Sangiza iyi nkuru

Imibare y’ibyavuye mu ibarura ry’abaturage n’imiturire, yerekana ko mu Rwanda hari ingo zikabakaba miliyoni imwe zikirangwamo nyakatsi.

Nyakatsi by’umwihariko iyo ku buriri, igaragazwa nka nyirabayazana y’indwara zikomoka ku mwanda, by’umwihariko amavunja.

Leta y’u Rwanda imaze igihe yarahagurukiye guca burundu nyakatsi yo ku buriri, gusa birasa n’aho urugendo rwo kugira ngo icike rukuri rurerure.

Ibyavuye mu ibarura ryakozwe mu mwaka ushize wa 2022 byerekana ko mu Rwanda ingo zingana na 70.2% ari zo abazigize baryama kuri matelas; ibisobanura ko izisigaye abazituyemo barara kuri nyakatsi.

Mu Rwanda kuri ubu habarizwa ingo 3,312,743. Ibi bivuze ko muri zo 987,197 zikirangwamo nyakatsi.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifite ingo nyinshi zikirangwamo nyakatsi yo ku buriri, bijyanye no kuba ingo zingana na 62% mu ziyigize ari zo zirangwamo abaturage baryama kuri matelas.

Akarere ka Nyaruguru ko muri iyi ntara ni ko karangwamo ingo nyinshi zifite abaturage barara kuri nyakatsi mu gihugu, dore ko 51.8% by’ingo zikagize zikirangwamo nyakatsi yo ku buriri.

Utundi turere tukirangwamo nyakatsi yo ku buriri ni Ngororero ifite ngo zingana na 47%, Rutsiro (46.1%), Nyamagabe (45.7%), Gisagara (44.8%), Nyanza (39.8%) na Huye (39.6%).

Nyakatsi iracyari ikibazo ku buriri, mu gihe ku bijyanye no kuyisakaza inzu yacitse burundu.

Imibare igaragaza ko 74.1% by’inzu zose ziri mu Rwanda zisakaje amabati, mu gihe 25.6 zisakaje amategura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *