Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira ni bwo harakinwa imikino itatu ikomeye yo ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona aho Rayon Sports FC iri buhure na Bugesera FC, APR FC igahura na MARINE FC. Umukino witezwe cyane ni uwa Gasogi United na Police FC.
Ku isaha y’isaa cyenda i Kigali kuri sitade ya Mumena i Nyamirambo haraba hatangira umukino uhuza ikipe ya Gasogi FC na Police FC. Umukino wari uteganijwe Tariki ya 20 Ukwakira kuri Sitade ya Kigali, wimurwa ku ya 22 ku mpamvu y’uko ikipe ya Police yari ifite abakinnyi bane mu ikipe y’igihugu, iwushyira kuri Sitade ya Mumena kuko kuri sitade ya Kigali hari hateganyijwe umukino wa Rayon sport na Bugesera.
Kuri iyi saha ya saa cyenda Marine iraba yakira ikipe ya APR FC, umukino wakaniwe cyane n’ikipe y’iRubavu.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya RAYON SPORT iraba icakirana na Bugesera FC. Uyu mukino wavuzweho byinshi cyane aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yahinduraga amasaha y’umukino kuva 15h00 iwushyira saa 18h00 ku busabe bwa Rayon Sport, bigora cyane Bugesera FC kubyumva ariko birangira ibyemeye.



