Rwanda-RDC: Innoss’B aricuza ku bw’amagambo yavuze

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B yagaragaje ukwicuza kubera amagambo yavuze ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).

Mu kwezi gushize ubwo Innoss yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bari i Goma, cyari cyerekeye ku bitaramo bibiri ateganya kuhakorera, yabajije niba atakwamagana Perezida w’u Rwanda, we Abanyekongo benshi bashinja guhungabanya umutekano wa RDC.

Innoss yasubije ko adafite ububasha bwo kwamagana Perezida Paul Kagame, ko ibyo byakorwa na Perezida wa RDC, aboneraho gusaba uwabo gukora inshingano ze, akagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko atari kumwe n’Abanyekongo bamaze igihe kirekire bakora ubukangurambaga bwa ‘Rwanda Is Killing’ kuko ngo ubwabyo nta gisubizo byabaha ku mutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Aya magambo yatumye Abanyekongo bamwibasira, bavuga ko u Rwanda ari rwo rwamutumye kuyavuga. Umuryango LUCHA ukunze gutegura imyigaragambyo wo wanageze aho uhamagarira Abanyekongo kuburizamo ibitaramo ateganya gukorera i Goma tariki ya 30 Kamena na 1 Nyakanga 2023.

Innoss kuri ubu uri muri Guinée Equatorial tariki ya 7 Kamena 2023, yatangaje ko yicuza kuba mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma, yaravuze ku ngingo zitajyanye n’igitaramo, amagambo yavuze akakirwa nabi.

Yagize ati: “Ngaragaje akababaro no kwicuza kubera ko ndi kubona ukutishima kwinshi n’ubugambanyi bwinshi buturuka mu bantu bumva ko nta magambo na make nagombaga kuvuga ku kibazo cyo mu burasirazuba.”

Innoss yibukije abamukurikira ko mu by’ukuri, amagambo yavuze yari yerekeye cyane ku bitaramo by’ubugiraneza afite i Goma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *