Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba mu busesenguzi bwe, abona ko umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi b’ibi bihugu, Paul Kagame na Yoweri Museveni.

Dr Kayumba yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Bwiza TV, cyibandaga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye, cyatambutse kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021.

Aha yagize ati: “Mu mibanire y’u Rwanda n’ibihugu duturanye harimo kuvanga inyungu z’igihugu n’imyemerere y’abayobozi.”

Umva ikiganiro cyose hano

Ingaruka z’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda zitangiye kugaragara mu gihe gikabakaba imyaka itatu, aho buri gihugu gishinja ikindi kukibangamira mu buryo butandukanye.

Muri iki gihe ni ho u Rwanda rwumvikanye rushinja Uganda gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ishaka kuruhungabanya no guhohotera Abanyarwanda babayo binyuze mu kubafunga nta mpamvu no kubakorera iyicarubozo, bikaba byaratumye rusaba abaturage barwo gusubira muri iki gihugu, ku bw’umutekano wabo.

Uganda na yo ishinja u Rwanda koherezayo intasi cyangwa se ba maneko.

Kuri Perezida Kagame

Mu gusobanura intandaro y’iki kibazo, Dr Kayumba yavuze ko dipolomasi y’u Rwanda iyoborwa na Perezida Kagame usanzwe aha agaciro inyungu y’umutekano kurusha ibindi birimo inyungu z’ubukungu.

Yagize ati: “Njyewe nibaza ko imyemerere y’abayobozi bo mu Rwanda cyane cyane Perezida Kagame ku kintu kijyanye n’umutekano, abona nta nyungu yindi isumba inyungu y’umutekano.”

Yakomeje ati: “Ukuntu tubanye n’u Bugande harimo dipolomasi yo kutava ku izima kuko ugiye kureba ibyo u Rwanda ruvuga ubu, ruravuga kugira ngo twongere kubana, reka gushyigikira abarwanya u Rwanda, reka guhohotera Abanyarwanda bari hariya, nibitaba ibyo ngibyo, turafunze. Icyo ni ikibazo, icyo cyo kijyanye n’imyemerere y’ubuyobozi bw’u Rwanda kandi njye nemera yuko kinajyanye n’ukuntu dipolomasi ikorwa mu Rwanda.

Urebye ukuntu dipolomasi ikorwa, n’ubwo dufite Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri ubushinzwe ndetse n’umwungirije ushinzwe imibanire n’ibihugu bya East Africa, njye mbona dipolomasi yo mu Rwanda ahanini yubakiye kuri Perezida Kagame, n’imyemerere ye, n’ibyo yavuze ni byo bikurikizwa.”

Kuri Perezida Museveni

Uyu munyapolitiki yakomeje asobanura uburyo imyemerere y’abayobozi bo muri Uganda, cyane cyane Perezida Yoweri Museveni yagize uruhare mu mubano mubi ibihugu byombi bifitanye muri iki gihe.

Dr Kayumba avuga ko kuva Perezida Museveni yajya ku butegetsi mu 1986, mu mibanire ye n’ibihugu by’ibituranyi, aba asa n’ushaka kuba umuyobozi wabyo, ashaka kubiha amabwiriza. Ati: “Agifata Leta muri 87 (1987), yagiranye ikibazo na Kenya, hari hakiriho Perezida Moi. Kubera ko ari we wari uyoboye inyeshyamba gufata igihugu, yashatse kwigira nk’umuyobozi w’abandi bayobozi muri aka karere.”

Yavuze ko gukunda ubutegetsi kwa Perezida Museveni, agashaka kurenga imbibi, byagiye bimugonganisha n’ibindi bihugu. Ati: “Gukunda ubutegetsi ku buryo urenga n’imbibi zawe, ukumva n’ahandi wahayobora, ukumva n’ahandi ari wowe waba ufite ijambo, ni kimwe mu bintu bituma rimwe na rimwe atabana neza n’ibihugu baturanye.

“Ni nde gihangange?”

Dr Kayumba abona ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda, gishingiye ku kibazo cya “Ni nde Boss? Ni nde muyobozi muri East African Community? Muri Great Lakes ni nde gihangange?”

Yatanze urugero rw’amateka y’intambara ya Kisangani muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ingabo z’u Rwanda zamaze iminsi zihanganyemo n’iza Uganda. Ati: “Ugiye kureba nk’intambara ebyiri u Rwanda rwarwanye n’u Bugande Kisangani, ntabwo zari zishingiye ku nyungu z’ibi bihugu byombi, zari zishingiye kuri ‘Ni nde Boss?”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ku mateka y’abayobozi b’u Rwanda babaye muri Uganda igihe kirekire ari abasirikare. Icyo gihe abo muri Uganda ngo babitaga “abana” n’ubwo habaga harimo abafite amapeti ya “General”. Yibaza ati: “Umujenerali umwita ute umwana?” Ibi abona ko Uganda ari byo yashatse gukomeza no muri iki gihe.

Dr Kayumba abona ko kuba Perezida Museveni ashaka kuba nk’utegeka ibihugu by’akarere birimo n’u Rwanda, no kuba Perezida Kagame yaranze aka gasuzuguro nk’uyobora igihugu cyigenga, ari wo muzi w’umubano mubi w’ibi bihugu.

Icyakemura ibibazo ibihugu byombi bifitanye nk’uko abivuga, harimo kubahana no koroherana, hitawe gusa ku nyungu rusange aho kureba ku nyungu bwite za buri muyobozi. Kuri we, ibi bihugu byakwigira ku buryo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bibanye kandi bizwi ko byangana, ariko bikaba bitabibuza gukomeza dipolomasi ku nyungu z’abaturage babyo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi
    NDAKWEMEYE KAYUMBA WE RWOSE UKO NI KURI. NDI GABO YABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE NIYO IHEJEJE ABATURAGE MUBIBAZO

  2. Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi
    NDAKWEMEYE KAYUMBA WE RWOSE UKO NI KURI. NDI GABO YABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE NIYO IHEJEJE ABATURAGE MUBIBAZO

  3. Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi
    NDAKWEMEYE KAYUMBA WE RWOSE UKO NI KURI. NDI GABO YABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE NIYO IHEJEJE ABATURAGE MUBIBAZO

  4. Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi
    NDAKWEMEYE KAYUMBA WE RWOSE UKO NI KURI. NDI GABO YABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE NIYO IHEJEJE ABATURAGE MUBIBAZO

  5. Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi
    Gose Nje mbona S.E Paul kagame asigye Ari sokuru Wa Africa,abanyabibazo Bose baza kwa Paul haaaaa afite imfunguro aha abantu bafite ibibazo ????,mali,Tchad,Egypte,….ejo ni Ethiopie

  6. Rwanda-Uganda: Dr Kayumba abona ko umubano mubi ushingiye ku myemerere bwite y’abayobozi
    Gose Nje mbona S.E Paul kagame asigye Ari sokuru Wa Africa,abanyabibazo Bose baza kwa Paul haaaaa afite imfunguro aha abantu bafite ibibazo ????,mali,Tchad,Egypte,….ejo ni Ethiopie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *