Rwanda-Uganda: Indi nama y’abakuru b’ibihugu bine izabera ku mupaka wa Gatuna

Sangiza iyi nkuru

Inama yari ihuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola yanzuye ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda barekurwa, u Rwanda na rwo rukarekura Abanya-Uganda rufite ndetse indi izabera ku mupaka wa Katuna/Gatuna tariki ya 21 Gashyantare 2020.

Iyi nama yabaga ku ncuro ya gatatu, yabaga ku butumire bwa Perezida Joao Lorenço wa Angola. Yaje ikurikira iyabereye i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019 ndetse n’iyabaye ku wa 21 Kanama ihuje abakuru b’ibi bihugu uko ari bine.

Hanzuwe ko abaturage bafunzwe bafungurwa nyuma y’uko u Rwanda rwakunze kotsa igitutu Uganda rusaba ko Abanyarwanda bafungiye mu magereza y’urwego rwayo rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI, barekurwa, kugira ngo hongere kubaho ubuhahirane hagati y’igihugu byombi.

Uretse umwanzuro wa mbere wo kurekura abaturage, ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyije kureka icyo ari cyo cyose gishobora gutuma habaho ibyiyumvo byo gutera inkunga, guha amafaranga, imyitozo ndetse no kohereza ingabo hagamijwe guhungabanya umutekano w’abandi.

Uyu mwanzuro urarebana n’amakuru yagiye avuga ko bamwe mu bategetsi ba Uganda baha ubufasha imwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hanzuwe Kandi ko impande zombi zikomeza kugira uruhare mu iyubahwa ry’ubutenganzira bw’ikiremwa muntu bigakorerwa abaturage b’ibihugu byombi.
Ikindi ni uko ibikorwa bya komisiyo Hashyizweho Hashyizweho bigomba gukomeza, mu rwego rwo kugenda ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashimiye Joao Lorenço wa Angola watumijeho iyi nama, banamushimira kubakira neza yabagaragarije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *