Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko inama zihuza iki gihugu na Uganda hamwe no kohereza intumwa bidahagije mu gukemura ibibazo byatumye umubano wabyo uzamba.
Yabitangarije ku rubuga rwa Twitter mu gitondo cy’uyu wa 18 Mutarama 2022, avuga kuri Ambasaderi Adonia Ayebare Perezida Yoweri Museveni yohereje nk’intumwa kugira ngo ageze “ubutumwa bwihariye” kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ambasaderi Ayebare na Perezida Kagame bahuye, bamwe bavuga ko bitanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, kubera ko bitaherukaga kubaho, cyane ko n’abakuru b’ibihugu byombi bigeze kwemeza ko ubwabo batakivugana.
Makolo avuga ko ari byiza ko ibiganiro bikomeje mu nzego zose ariko inama n’inzinduko z’intumwa (imwe) nta musaruro ufatika byatanze mu kuba Uganda yakemura ibibazo ku ruhande rwayo, byatumye uyu mubano uzamba.
Yagize ati: “Ni byiza kubona ibiganiro bikomeza mu nzego zose ariko inama n’inzinduko z’intumwa nta musaruro byatanze ku ruhande rwa Uganda. N’ubu nta kurikirana ry’imitwe y’iterabwoba irwanyiriza u Rwanda muri Uganda, hamwe n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda b’inzirakarengane rirakomeje.”

Iyi mitwe Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko ari iy’iterabwoba, hamwe n’ihohotera, itotezwa bijyanye n’ifunga ritagira impamvu ni byo byatumye rufunga imipaka iruhuza na Uganda. Keretse imodoka zambukiranya ibihugu ziganjemo izitwara ibicuruzwa zihanyura, ku butaka nta baturage bacyambuka.
Ibi bibazo byaganiriweho inshuro nyinshi, abakuru b’ibihugu barimo n’abahuza bo muri Angola no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahari, komisiyo igizwe n’amatsinda y’abagize Guverinoma ya Uganda n’iy’u Rwanda nayo iterana kenshi ariko nta musaruro ufatika biratanga, ari nayo mpamvu Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera mu Gushyingo 2021, yavuze ko imipaka itafungurwa kandi ibibazo byatewe ifungwa ryayo bigihari.
Na Perezida Museveni si ubwa mbere yohereje Ambasaderi Ayebare mu Rwanda. Uyu mudipolomate yaherukaga koherezwa mu Kuboza 2019, aganira na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.



