Ngubu ubutumwa bwa Dr. Mateke ku masezerano ya Luanda

Rwanda-Uganda: Minisitiri Dr. Philemon Mateke ntashyigikiye amasezerano ya Luanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe imikoranire mu karere, Dr. Philemon Mateke yagaragaje kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 ko ko adashyigikiye amasezerano ya Luanda gamije kugarura mu buryo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Mu gihe yahise yibutswa n’abamukurikira kuba yarabaye inyuma y’ibitero byagabwe n’umutwe wa RUD-URUNANA byahitanye abantu i Musanze.

Ibi Dr. Mateke yabigaragarije ku rubuga rwa Twitter mu butumwa burimo amagambo akakaye, agaragaza uburyo u Rwanda ari umwanzi utasinya amasezerano na we ngo agire icyo ageraho.

Nk’uko bigaragara, Dr. Mateke ni ubutumwa atanze n’uburakari bw’Umugande, Ndagijimana uherutse kurasirwa mu karere ka Burera akekwaho kuzana magendu, washyikirijwe inzego z’ubuyobozi za Uganda, biciye ku mupaka wa Cyanika kuri uyu wa 22 Mutarama 2020.

Yagize ati: “Nabwiye bagenzi banjye ko nta cyiza kiva mu gusinya amasezerano… Turekura abanyabyaha babo, bakaduhemba baturasira abaturage…”

Ngubu ubutumwa bwa Dr. Mateke ku masezerano ya Luanda
Ngubu ubutumwa bwa Dr. Mateke ku masezerano ya Luanda

Ubu butumwa bwa Dr. Mateke bwaherekejwe n’ibindi bitekerezo (comments) bimwamagana, aho yibutswa ko ari mu b’imbere batifuriza u Rwanda ineza. Dr. Mateke arashinjwa gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bimwe mu byo yu Rwanda rushinja Uganda n’ubwo yo yabiteye utwatsi.

Ibi ni bimwe mu bisubizo kuri tweet ya Dr. Mateke
Ibi ni bimwe mu bisubizo kuri tweet ya Dr. Mateke

Tweet ya Dr. Mateke n’ibisubizo akomeje guhabwa biri muri iyi link https://twitter.com/PhilemonMateke/status/1220363889608732677

Mu nama yahuje itsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda ndetse n’irindi ryo muri Uganda tariki ya 18 Ukuboza 2019, i Kampala muri Uganda, yarangiye impande zombie zitumvikanye, Minisitiri Mateke yateje impaka ubwo uruhande rw’u Rwanda rwatangaga ibimenyetso bigaragaza ko Uganda ifasha abahungabanya ibimenyetso, rugaragaza ko uyu munyamabanga wa leta (Dr. Mateke) ari inyuma y’igitero cya RUD Urunana cyo ku wa 14 na 15 Ukwakira 2019 cyagabwe mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange mu karere ka Musanze, byatwaye ubuzima bw’abantu 14, abandi bagakomereka.

Ku bo Dr. Mateke avuga ko ari abanyabyaha bafunguwe ni Abanyarwanda icyenda urukiko rwa gisirikare rwa Makindye ruherutse kurekura barimo na Rene Rutagungira byavuzwe ko yari amaze imyaka irenga ibiri afunzwe. U Rwanda rwemeza ko aba n’abandi bagifunzwe ruvuga ko barenze 100 bafunzwe mu buryo butemewe, gusa Uganda yo ikavuga ko yakuyeho ibyaha bari baregwa.

U Rwanda na Uganda biri gushaka uburyo bwasubiza mu buryo bwiza umubano wabyo umaze imyaka irenga ibiri utifashe neza nk’uko amasezerano ya Luanda muri Angola yo ku wa 21 Kanama 2019 abiteganya, gusa ikigaragara ni uko haba hari impande [n’urwo rwaba] rumwe zitifuza ko yakurikizwa. Abo bagaragara nk’abakongeza intambara nk’uko byagenze kuri Dr. Mateke, ndetse bagakomesha kugonganisha impande zombi. Muri iki gihe, bene aba na bo bakeneye gufatirwa ingamba, ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi, umubano ugasagamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *