Rwatubyaye Abdul yagarutse mu kibuga, Pierrot afatwa n'uburwayi butazwi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire umukinnyi w’inyuma wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul adakina bitewe n’imvune yamuzahaje, byitezwe ko agaruka mu kibuga ku mukino Rayon Sports ifitanye na Kirehe, naho umukinnyi ukina hagati Kwizera Pierrot we afite uburwayi butari bwamenyekana.

Kwizera Pierrot aheruka mu kibuga ku mukino Rayon Sports yakinye na Costa Do Sol yo muri Mozambique ikayitsinda ibitego bitatu ku busa, akaza no kubona ikarita y’umutuku.

Nkuko bitangazwa n’umuganga w’ikipe ya Rayon Sports FC, Mugemana Charles avuga ko Pierrot arwaye indwara itandukanye n’ibyo mu kibuga.

Ati” Pierrot arwaye ikindi kitari imvune numva ntari bukivuge mu itangazamakuru , afite ubundi burwayi yifitiye ariko budafite aho buhuriye na siporo( Sports), ntaho bihuriye no gukina ni indwara kimwe n’uko n’undi wese yarwara”.

Mu myitozo iyi kipe yakoreye ku kibuga cya FERWAFA kuri uyu wa mbere ariko Kwizera Pierrot yakoranye n’abandi n’ubwo yagaragaraga nk’utameze neza kuko hari iminota yageraga akigira hanze akareba uko abandi bakora.

Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2018 Rayon Sports iracakirana na Kirehe idafite abakinnyi bayo bakomye barimo Kwizera Pierot,Usengimana Faustin,Muhire Kevin,Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier Sefu.

Abakinnyi 18 Bashobora kuvamo 11 bakina na Kirehe ni:

1. Ndayishimiye Eric Bakame
2. Bikorimana Gerard
3.Manzi Thierry
4. Abdul Rwatubyaye 
5.Mutsinzi Ange
6. Mugabo Gabriel 
7. Nyandwi Saddam
8.Mukunzi Yannick
9. Eric Rutanga.
10. Eric Irambona .
11. Mugisha Francois Master
12.Ismailla Diarra
13. Mugisha Gilbert
14. Bimenyimana Bonfils Caleb
15.Mwiseneza Djamar
16. Youssouf Habimana
17. Crist Mbondi
18.Shaban Hussein Tchabalala

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *